Nyuma y’ibyumweru bibiri ikoranabuhanga rya eKash ritangiye gukoreshwa mu ihererekanya ry’amafaranga kuri banki n’ibindi bigo by’itumanaho, Ubuyobozi bw’ikigo RSwith kiricunga buvuga ko ihererekanya ry’amafaranga ahanyura (trsansactions) ku munsi byikubye inshuro 6.
Abanyarwanda batangiye gukoresha mu buryo bwuzuye ubu buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga rya eKasha ku wa 14 Nyakanga 2026, bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kurikoresha kandi ku kiguzi gito (20 Frw) cyo kohereza amafaranga atarenze miliyoni 10 Frw kuri buri gikorwa (transaction).
Abaturage bashima iri koranabuhanga, ariko bakifuza ko ryanozwa kurushaho bikaboroherereza mu bikorwa bya buri munsi byo guhererekanya amafaranga ku miyoboro itandukanye, kuko ngo habaho imbogamizi hakaba ubwo amafaranga atabageraho.
Niyodusenga Patrick utwara abatu kuri moto yagize ati “Hari igihe umugenzi akwereka ko amafaranga yaje ukabibona ukamureka akagenda ugategereza ko uyabona kuri konti yawe ukayabura, kandi iyo yamaze kugenda ubwo nyine uba uhombye.”
Mukandayisenga Charotte we yavuze ko hari nubwo uyabona ariko yatinze. Ati “ Kuyabona bwo urayabona ariko ushobora kuyabona nyuma y’igihe waruyakeneye ngo uyakoreshe. Twifuza ko babikosora, tukajya tuyohereza ntahere mu kirere.”
Imibare y’Ikigo RSwitch gishinzwe guhuza ibigo by’imari n’ubwishyu hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda ari na cyo gifite mu nshingano eKash igaragaza ko guhererekanya amafaranga biri gukorwa inshuro ziri hagati y’ibihumbi 600 na 700 ku munsi, bivuye ku nshuro ibihumbi 100 byariho mbere.
Umukozi w’iki kigo RSwitch, Niyoyungura Alphonsine avuga ko hari uburyo bwateganyijwe bwo gufasha abashobora guhura n’imbogamizi mu ikoreshwa ry’iyi nzira ya eKash.
Ati “Abakozi b’ibigo by’imari bose barateguwe, ni yo mpamvu dusaba abaturarwanda, ugize ikibazo cyangwa ubonye utari kubasha kugera kuri serivisi ya eKasha wagana ikigo cyawe bakagufasha.
Yakomeje agira ati “Amafaranga wohereza ntagere aho ajya na byo twarabyize, dufite uburyo buhuriwe n’ibigo byose ku buryo bareba bakagufasha byihuse.”
Umukozi Ushinzwe Serivisi z’Imari zifashisha ikoranabuhanga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR , Songa Chris Musonera, avuga ko mu bibazo byagaragaye harimo n’ibishingiye gusa ku mpinduka nshya bamwe batasobanukirwa.
Ni impinduka zijyanye n’uburyo abantu bohereza bakoresha iyi nzira nshya ya eKash aho kwinjira ku miyoboro ya banki zabo ngo bakurure amafaranga bakoresha Mobile Money.
Ati “Turakomeza gukora ubukanguramabaga kugirango abantu bamenye ko iyi sisiteme ihari.”
eKash yatangijwe ku mugaragaro na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo RSwitch ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ifite intego nyamukuru yo guhuza serivisi zose z’imari, ikoreshwa mu buryo bwuzuye kuva ku wa 14 Nyakanga 2026.
Kugeza ubu, eKash ihuza ibigo by’imari 22 birimo amabanki y’uburyo bwose, SACCOs, ibigo by’itumanaho, n’ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari (Fintechs).
Kuva itangiye kugeragezwa mu 2022 kugeza itangizwa ku mugaragaro mu 2025, eKash yari imaze gukora serivisi zirenga miliyoni 46. Ni mu gihe 99% by’izizi serivisi zagenze neza, ndetse ihererekanya ry’amafaranga ryamaraga munsi y’amasegonda 15.









