sangiza abandi

Perezida Kagame n’umuryango we bitabiriye igitaramo cya John Legend muri BK Arena

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe, John Legend, wataramiye muri BK Arena, mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.

John Legend yataramiye mu mujyi wa Kigali, mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegurwa n’umuryango Global Citizen, kibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma yicyabaye mu 2023, kitabiriwe n’umuraperi w’umunyamerika, Kendrick Lamar.

Iki gitaramo kitabiriwe n’ibihumbi by’Abaturarwanda barimo n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, baryoherwa n’umuziki mwiza ucuranze neza w’umuhanzi John Legend.

Ku musozo w’iki gitaramo, Umukuru w’Igihugu yagize umwanya wo kuramutsa Abanyarwanda bari bateraniye muri BK, nabo ntibashidikanya kumwereka urukundo mu magambo nka ‘Ni wowe’ na ‘Turi kumwe’.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizajya byakira igitaramo cya Move Afrika by’ibura rimwe mu myaka ibiri, binyuze mu bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

John Legend wataramiye mu Rwanda nawe yavuze ko “akunda u Rwanda” kandi yishimiye gutaramira Abanyarwanda. Uretse uyu muhanzi abandi basusurukije ni umuhanzikazi Bwiza n’umuvangamizi DJ Toxxyk.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]