Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame, yakiriye ku muri Urugwiro Village intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi ntumwa zari zigizwe n’abadepite bo mu mashyaka yombi abarizwa muri Amerika Abademakarate n’Abarepabulike aho zari ziyobowe na Depite Brett Guthrie, uyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’izi ntumwa byibanze ku rugendo rw’iterambere n’impinduka u Rwanda rumaze kugeraho, ndetse banaganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiganiro byabo byibanze kandi ku nzego z’inyungu zihuriweho, zirimo ubuzima, ingufu n’ishoramari, hagamijwe gukomeza umubano no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi muri izo nzego.
Ni intumwa umunani zirimo Depite Troy Carter, Depite Morgan Griffith, Depite Russ Fulcher, Depite Jay Obernolte, Depite Cliff Bentz, Depite Craig Goldman na Depite Julie Fedorchak.
Uruzinduko rw’izi ntumwa mu Rwanda rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu guteza imbere iterambere rirambye, ubuzima, ingufu n’ishoramari.
U Rwanda na Amerika bimaze imyaka irenga 64 bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, kandi abayobozi ku mpande zombi bakunda gushimangira ko hari inyungu rusange n’imikoranire bitanga umusaruro.
Muri Mata 2026, ku nshuro ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zikoresha inyito iboneye ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarakoreshaga amagambo rusange, ibi bikaba byarishimiwe cyane n’u Rwanda nk’intambwe ikomeye mu mibanire.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bugira buti “Mu gihe cyo Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Ni Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Nick Checker, uherutse guhitwamo na Perezida wa Amerika Donald Trump nk’umukandida ushobora kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.











