sangiza abandi

MONUSCO yigaramye iby’abanye-Congo boherejwe mu Rwanda babeshye ko bahoze muri FDLR

sangiza abandi

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahakanye kugira uruhare mu gusubiza muri Congo abaturage b’iki gihugu bari baroherejwe mu Rwanda byitwa ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Ku wa 29 Nyakanga 2026 nibwo Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, RDRC, yatangaje ko yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Abanye-Congo 39 bari baraje bavuga ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Mu itangazo MONUSCO yasohoye ku wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, yavuze ko ubwo bariya bantu basubizwaga muri RDC itari ihari, kandi ko nta ruhare na ruto yagize muri icyo gikorwa.

Yagize ati “MONUSCO iremeza ko itari ihari igihe abo bantu boherezwaga muri RDC kandi ko nta ruhare na rumwe yagize muri iki gikorwa cyo kubacyura.”

MONUSCO yavuze ko mbere y’uko umuntu asubizwa mu Rwanda, ibanza gukora isuzuma ryimbitse kandi mu byiciro bitandukanye kugira ngo irebe ko uwo muntu yaba akwiye kujya muri iyo gahunda. 

Yavuze ko abasuzumwe bagasanga babikwiye ari bo bonyine nbashyirwa ku rutonde  rwabagomba koherezwa bakajyanwa muri komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare mu Rwanda, RDRC, akaba ari nayo ifata umwanzuro wanyuma.

MONUSCO kandi yavuze ko gahunda yabo ya DDRRR ishyigikira gusa kwambura intwaro ku bushake, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura abarwanyi b’abanyamahanga n’imiryango yabo, hakurikijwe inshingano bwahawe n’Akanama k’Umutekano ka Loni.

Umutwe wa AFC/M23 niwo wabakiriye biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka  yashinje ubutegetsi bwa RDC bufatanyije na MONUSCO gufata abaturage basanzwe bukabaha amafaranga kugira ngo biyite abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma bakoherezwa mu Rwanda binyuze muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDR).

Kanyuka yavuze ko Kinshasa na MONUSCO bakora ayo manyanga, mu rwego rwo gushyigikira ibyo yise inkuru z’ibinyoma zivuga ko FDLR iri gusubizwa mu Rwanda.

RDRC yavuze ko kandi ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere kubazwa inshingano, ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ndetse n’amahoro arambye.

Photos:

[fluentform id="3"]