sangiza abandi

Icyo u Rwanda rwasubije FDLR yarusabye kuyifungurira urubuga rwa Politiki

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yemera ko umutwe wa FDLR uhabwa urubuga rwa politiki mu Rwanda, ivuga ko uyu mutwe ugomba kurambika intwaro, ugasenywa ndetse n’abawugize bagataha mu gihugu hakurikijwe ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko FDLR ikomeje kugaragaza ko yifuza gusubira mu Rwanda no kugira uruhare muri politiki y’igihugu, RDC n’uyu mutwe bagiranye amasezerano agamije kwambura intwaro abarwanyi bawo no kubafasha gusubira mu Rwanda bavuga ko ari mu murongo w’amasezerano y’i Washington.

Aya amasezerano u Rwanda rwayamaganiye kure aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nta hantu na hamwe amasezerano ya Washington ahuriye n’ayasinywe hagati ya RDC na FDLR avuga ko ari uburiganya bwa leta ya Kinshasa n’ibikoresho byayo.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu masezerano y’amahoro ya Washington RDC yemeye ko igomba gusenya FDLR mu minsi 90 ariko ko itabyubahirije.

Raporo zivuga ko mu byifuzo byagiye bishyirwa imbere na FDLR kugira ngo yemere kuva mu mashyamba no gushyira intwaro hasi, harimo ko yahabwa urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi w’uyu mutwe, Curé Ngoma, na we aheruka kuvuga ko FDLR yiteguye gutaha mu Rwanda no kwinjira muri politiki y’igihugu.

U Rwanda rwateye utwatsi iki cyifuzo ruvuga ko ibyo bidashoboka. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta rubuga rwa politiki rushobora guhabwa FDLR kuko ari umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu magambo ye yagize ati: “Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk’uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagacyurwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko FDLR idafatwa nk’uruhande rwasinye Amasezerano ya Washington, ahubwo ko ari ikibazo ayo masezerano agamije gukemura.

Yagize ati: “Abajenosideri ba FDLR ntabwo ari uruhande rw’aya masezerano; ahubwo ni abarebwa na yo.”

Ku birebana n’amasezerano ya Kinshasa na FDLR, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ari uburyo bwo kuyobya no gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano RDC yemeye mu masezerano ya Washington, cyane cyane izijyanye n’umutekano.

Yashinje kandi Guverinoma ya RDC gukomeza gutera inkunga FDLR mu bya gisirikare nubwo Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025. Avuga ko ubufasha bw’igisirikare Kinshasa iha uyu mutwe butagabanutse, ahubwo ko hari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko Kinshasa iri mu bikorwa bigamije guha FDLR isura ya politiki, aho ngo yagiye yegera bamwe mu banyapolitiki bafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwabanje mu Rwanda ndetse baba mu bihugu by’u Burayi.

Mu bantu yagaragaje harimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda, avuga ko RDC yabifashishije mu mugambi wo gushaka guha FDLR isura ya politiki.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo, ruvuga ko icyo rwifuza ari uko ibikubiye mu masezerano ya Washington bishyirwa mu bikorwa uko byakabaye, cyane cyane ingingo y’uko FDLR igomba gushyira intwaro hasi, igasenywa, ndetse n’abarwanyi bayo bagasubizwa mu Rwanda, aho kugira ngo ihabwe urubuga rwa politiki.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko FDLR nta rubuga rwa politiki igomba guhabwa mu Rwanda ahubwo igomba gusenywa nk’uko amasezerano ya Washington abiteganya

Photos:

[fluentform id="3"]