sangiza abandi

Abadepite basabye ko hanozwa politiki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, basabye ko hanozwa ingamba zo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwezeza raporo ku isesengura rya politiki y’urujya n’uruza rw’abakozi yateguwe na Komisiyo y’Ububanyi b’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ikubiyemo imyanzuro y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki yashyizweho mu 2019.

Muri iyi raporo hagaragajwe ko  hakiri ibibazo kandi bikwiye gukemurwa nko  gushyirwa mu bikorwa amsezerano n’ibihugu byakira abakozi, kubura amategeko n’amabwiriza ashyira mu bikorwa iyi politiki, kudahuza ubumenyi urubyiruko rwigisha n’ibikenerwa ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo ndetse n’ingaruka ziterwa n’abantu bashora abandi mu mirimo itizewe.

Hashingiwe kuri iyi raporo Abadepite basabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubagaragariza gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya polititki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi.

Abadepite basabye MIFOTRA gutegura no gushyikiriza Inteko, mu gihe kitarenze amezi atatu, gahunda igaragaza uko hazashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye Politiki y’Igihugu y’urujya n’uruza rw’Abakozi, cyane cyane abajya gushaka akazi mu mahanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na yo yasabwe ko mu gihe cy’amezi atandatu igomba kuba yatanze ingamba zizafasha koroshya uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza amafaranga mu gihugu no guteza imbere ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Muri iryo suzuma ryakozwe ryagaragaje ko, nubwo hashize imyaka irindwi iyo politiki itangiye gukurikizwa, hari ingingo zikomeye zitari zashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Isuzuma ryakozwe hagati ya tariki ya 5 na 18 Gicurasi, rikaba ryaritabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo MIFOTRA, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), MINECOFIN, Urugaga rw’Abikorera (PSF), Zulfat Foundation na Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB).

Muri iryo suzuma, Komisiyo y’Abadepite yagaragaje imbogamizi zirindwi zikomeye zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki.

Uburyo bwo gushora amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga buracyari buke

Iyi raporo yagaragaje ko amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga yiyongera, ariko uburyo bwo kuyashora mu gihugu buracyari buke.

Komisiyo yagaragaje ko amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga yazamutse cyane, ava kuri miliyoni 200$ mu 2020 agera kuri miliyoni 669.8$ mu 2025.

Nubwo aya mafaranga akomeje kwiyongera, haracyari imbogamizi mu kuyashora mu bikorwa byongera umusaruro mu gihugu.

Hagaragajwe kandi ko by’umwihariko, Abanyarwanda baba mu mahanga baracyahura n’imbogamizi zijyanye no kubona amahirwe yo gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubona abafatanyabikorwa bizewe mu gihugu.

Ibigo byigenga byemewe gushakira Abanyarwanda akazi mu mahanga ntibirashyirwaho

Politiki y’Igihugu y’Imigendekere y’Abakozi yari iteganyije ko hashyirwaho ibigo byigenga byemewe n’amategeko bifasha Abanyarwanda kubona akazi mu mahanga.

Komisiyo yasanze ibi bigo bitarashyirwaho, bigatuma hari abantu bakora nk’abahuza abashaka akazi n’abagatanga mu buryo butemewe ndetse bigatera ubujura n’iyezandonke.

Ibi byagaragajwe nk’ibishobora gushyira Abanyarwanda bashaka akazi mu mahanga mu byago byo gushukwa, kwamburwa amafaranga cyangwa kujyanwa mu mirimo itubahiriza uburenganzira bwabo.

Nta mategeko yihariye agenga abakozi bajya gukorera mu mahanga arahari

Nubwo hari amategeko asanzwe akubiyemo bimwe mu bijyanye no kohereza abakozi mu mahanga, u Rwanda ntirurashyiraho amategeko n’amabwiriza yihariye agenga imigendekere y’abakozi nk’uko byari biteganyijwe muri iyo politiki.

Abadepitr bagaragaje ibi nk’imwe mu mbogamizi ku bigo bifasha Abanyarwanda kubona akazi hanze y’igihugu.

Urugero ni Zulfat Foundation na UTB, byafashije urubyiruko rw’Abanyarwanda 361 kubona akazi muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva mu 2019. Ibi bigo bivuga ko kuba nta mategeko asobanutse agenga iki gikorwa ari imwe mu mbogamizi bikomeye bihura na zo.

Amasezerano y’u Rwanda na UAE ntiyongerewe igihe

Abadepite bagaragaje ko amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umurimo hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu UAE, yarangiye mu 2023, ariko kugeza n’ubu akaba atarongererwa igihe.

Kugeza ubu kandi, Abanyarwanda bakomeje kubona akazi muri icyo gihugu ahanini binyuze mu masezerano y’ubwumvikane arebana n’imirimo cyangwa inzego zihariye, ndetse n’imyanya itangwa binyuze mu mashyirahamwe mpuzamahanga.

Komisiyo yagaragaje ko hakenewe uburyo burambye kandi busobanutse bwo kugena imikoranire y’ibihugu byombi mu bijyanye no guhanahana abakozi.

Gahunda yo kwigisha imiryango yakira amafaranga aturutse hanze uburyo  bw’imicungire yayo ntiratangira

Politiki y’igihugu yari iteganyije gahunda yo gufasha imiryango yakira amafaranga yoherezwa n’imiryango yabo iba mu mahanga kumenya kuyacunga no kuyabyaza umusaruro. Icyakora, Komisiyo yasanze iyo gahunda itarashyirwa mu bikorwa kygeza n’ubu.

Ibi bituma amafaranga menshi yoherezwa mu miryango akomeza gukoreshwa cyane mu bikorwa bitabyara inyungu aho gushorwa mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byatanga umusaruro w’igihe kirekire.

Ubumenyi butangwa mu mashuri ntibufite ireme  rikenewe ku isoko mpuzamahanga

Komisiyo yasanze hari itandukaniro hagati y’ubumenyi n’ubushobozi butangwa mu bigo bimwe na bimwe byigisha imyuga n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Yagaragaje ko kugeza ubu nta gahunda yihariye yashyizweho yo guhuza amahugurwa n’ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku masoko ry’akazi ko hanze y’igihugu.

Bagaragaje ko ibi bigira ingaruka ku bushobozi bw’urubyiruko rwo mu Rwanda ku buryo rubasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo no kubona akazi kajyanye n’ubumenyi rufite.

Haracyari ibibazo byo gucuruza abantu no kubakoresha ku gahato

Muri iyi raporo kandi Abadepite bagaragaje ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu no kubakoresha imirimo ku gahato kigikomeje gutera impungenge, cyane cyane ku rubyiruko rushaka kujya gushaka akazi mu mahanga mu buryo butemewe.

Komisiyo yasubiyemo imibare yo muri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’Ubugizi bwa nabi (UNODC) yo mu 2025, igaragaza ko ku Isi abantu miliyoni 27.6 bakorerwa imirimo y’agahato. Muri bo, abagore n’abakobwa bangana na 61%, mu gihe abana bagize 25% by’abahohotewe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Komisiyo yavuze ko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza igihe isuzuma ryakorwaga rwacyuye mu gihugu Abanyarwanda 289 bari baragiye mu mahanga bagahura n’ihohoterwa no gukoreshwa ku gahato.

Muri icyo gihe kandi, abantu 129 babujijwe gusohoka mu gihugu kubera gukeka ko  bashobora kugwa mu bucuruzi  bw’abantu.

Kuva muri Mutarama 2026, abantu 11 bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu barafashwe, aho barindwi muri bo bari bamaze gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bakurikiranweho ibyaha bakekwaho.

Mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi, Abadepite basabye inzego bireba gushyira mu bikorwa ingamba zihamye zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urujyaa n’uruza ’Abakozi.

Abadepite basabye ko hanozwa politiki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi

Photos:

[fluentform id="3"]