Kuri uyu wa Mbere, Sena yagaragaje impungenge ku mikoranire y’inzego za Leta zifite inshingano zo kugenzura ibikorwa by’inganda, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nganda zakoraga inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur (gin) zashinjwe gukoresha ibinyabutabire bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’iya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Abasenateri, cyibanze ku ishyirwa ry’ibikorwa remezo mu byanya by’inganda no kugenzura ibikorwa byazo.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ikibazo cyagaragaye kigaragaza intege nke mu mikoranire y’inzego zitandukanye. Yibajije uburyo uruganda ruhabwa ibyangombwa byo gukora inzoga rwakora ibikorwa bitandukanye n’ibyo rwemerewe, bikamenyekana nyuma y’imyaka myinshi.
Yagize ati: “Mbona hatabaho gukorana kw’inzego. Ni gute umuntu yahabwa ibyangombwa byo gukora inzoga, ariko agakora ibihabanye n’ibyo yavuze azakora, agakora uburozi, bikagaragara nyuma y’imyaka itanu cyangwa icumi?”
Mu cyumweru gishize, Leta yafunze zimwe mu nganda zakoraga inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, nyuma yo guhagarika itumizwa mu gihugu rya Ethanol, ikinyabutabire cyifashishwa mu gukora izo nzoga ariko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima iyo gikoreshejwe nabi cyangwa kitagenzuwe.
Senateri Uwizeyimana yanabajije uburyo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakoranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), agaragaza ko ikibazo cy’inganda zakoze ibinyuranyije n’amategeko gishobora kuba cyaratewe n’uburangare mu bugenzuzi.
Yagize ati: “Biragaragara ko dufite ikibazo gikomeye cyo guhuza ibikorwa.”
Asubiza ibi bibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yemeye ko ibyabaye bibabaje kandi ko byerekana ko habayeho intege nke mu bugenzuzi.
Yagize ati: “Kuba twarageze aha hantu, birababaje koko. Bigaragara ko ibyo bariya banyenganda bakoraga bigize icyaha. Habayeho kudakurikirana bihagije ku bagenzura. Koko wabonaga ko ibyo bakoraga ari uburozi. Icyakora na none, abanyenganda babikoraga na bo bagombaga kumva ko badakwiye kubikora.”
Minisitiri Kajangwe yavuze ko hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y’inzego zose bireba, hagamijwe gukumira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga no gukomeza kunoza uburyo inganda zigenzurwa.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza akamaro k’imikoranire inoze hagati y’inzego zishinzwe gutanga impushya, kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa, no gukurikirana ibikorwa by’inganda, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka icyizere mu rwego rw’inganda zo mu Rwanda.
Ni mu gihe kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, hafunzwe izindi nganda zigera ku 101 zengaga ibinyobwa ariko zishinjwa gukora nabi , ari byo abasenateri basanga hakwiye imikoranire inoze ntibigere aho abantu batangira bakamara igihe bakora nyuma bakaza gufungirwa.








