Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari igihe kimwe amazi aba menshi ndetse akanasenyera abaturage hanyuma hakaba n’igihe abura ku buryo hari abamara amezi abiri nta mazi bafite hanyuma igisobanuro kibaka ko ari mu bihe by’impeshyi kandi ababishinzwe bari babizi ko ibyo bihe bizagera.
Ibi Setateri yabigarutseho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo mu Minisitiri w’Ibikorwaremezo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya by’inganda mu izina rya Minisitiri w’Intebe.
Muri iyi nteko Senateri Uwizeyimana yavuze ko bitumvikana uburyo mu gihugu hari amazi menshi nyamara akaba atagera ku baturage, by’umwihariko mu bihe by’impeshyi bikaba ingutu kuko hari abashobora kumara ukwezi cyangwa abiri bikoreye amajerekani bajya kuvoma.
Yagize ati “ “Ikibazo cy’amazi rimwe baratubwira ngo amazi ni menshi. Ariko ikibazo njye nkunda kwibaza nanubu ntarabonera igisubizo Rimwe baratubwira mu bihe by’imvura ngo amazi arateza ibiza arasenyera abaturage. Tumaze iminsi dukora ku bikorwa bijyanye n’ibiza aho amazi yasenyeye abantu pe, rimwe ni menshi, ubundi abaturage ntayo bafite, ibyo bintu mubisobanura mute? Harabura iki kugira ngo n’aya mazi ava ku nyubako ndende abantu bubaka akagenda asenyera abantu, ikibazo kijyanye no gutunganya amazi, cyangwa se kugira imashini zisukura amazi akayoborwa ahantu akagaruka mu baturage agakoreshwa.”
Yakomeje avuga ko atumva uburyo amazi abantu boza imodoka n’abakora ubwubatsi bakoresha amazi ya WASAC nyamara hagakwiye gushyirwaho uburyo amazi ayoborwa ahantu hamwe akazajya akoreshwa mu bikorwa bimwe na bimwe aho kugira ngo bikoreshwemo amazi ava mu nganda.
Yagize ati “ Hagakwiye gushirwaho uburyo Amazi akayoborwa ahantu mu bishanga hakaba hari imashini ziyatunganya akagaruka mu baturage gukoreshwa kuko no mu bituma tuyabura, umuntu woza imodoka, uvomera ubusitani, ukata icyondo cyangwa sima n’abari kubaka bose bakoresha amazi ya WASAC.”
Yavuze ko ikibazo gihari habaho kwitana bamwana hagati y’inzego zirebwa n’icyo kibazo aho yasobanuye ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi, byaberetse ko ikibazo u Rwanda rufite atari amazi ahubwo ikibazo kiri mu buryo akwirakwizwamo.
Ati “ Twaganiriye n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Nyirishema Richard, aratubwira ngo nta kibazo cy’amazi kiri mu gihugu ahubwo ngo kiri mu buryo akwirakwizwa, ibyo yarabitubwiye muri Komisiyo. Ubwo umupira yawusunikiraga WASAC. Iyo mikino na yo ntabwo tuyumva. Njyewe ntabwo mbyumva uburyo hari ahantu bashobora kumara amezi abiri nta mazi mu gihugu gisirimutse nk’iki.
Yakomeje ati “ Mudusobanurire ikibazo gihari gituma hariho igihe haboneka amazi menshi n’igihe cyo kuvuga ngo amazi ntayahari, ibisobanuro WASAC iduha bikaba ari ukuvuga ngo ni mu mpeshyi, amazi yarakamye, hari imigezi yakamye, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza? Ibisobanuro baduha byose ntibyumvikana.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Damien Murwanashyaka yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy’ikwirakwiza ry’amazi hamwe gikomwa mu nkokora n’imiyoboro ishaje ituma hari ingano nyinshi y’amazi ameneka adakoreshejwe.
Yavuze ko hari gahunda yo kugabanya amazi apfa ubusa akava kuri 31% y’akorwa n’inganda ariko ntagere ku baturage, akagera kuri 15%.
Yagize ati “Ibyo bizatuma tugira amazi yiyongera angana na meterokibe 8400 mu mpera z’uyu mwaka ndetse na meterokibe 14.000 mu mpera z’umwaka utaha wa 2027.”










