Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko cyahagaritse ibyemezo by’ubuziranenge ku nganda 47, zagaragaweho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.
Mu itangazo RSB yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026 yatangaje ko abakoraga ibyo binyobwa bagomba gusaba ababikwirakwiza kubigarura mu bubiko bw’uruganda kandi bigakurwa ku isoko, utazabyubahiriza akazafatirwa ingamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga
RSB yavuze ko ari icyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano yasinywe hatangwa ibirango; no ku bugenzuzi bukomatanyije bwakozwe ku iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge n’ikoreshwa ry’ibirango by’ubuziranenge;
Iti “ Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, RSB iramenyesha abakora ibinyobwa, ababigeza ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange ko hafashwe ingamba zikurikira kandi zigomba kubahirizwa uhereye igihe iri tangazo risohokeye”
RSB yavanyeho ibyemezo byatangiweho Ikirango cy’Ubuziranenge (S-Mark) ku binyobwa by’inganda ndetse inagahagarika ikoreshwa ry’Ikirango cy’Ubuziranenge ku binyobwa by’inganda zahagaritswe.
RSB yategetse abakora ibyo binyobwa guhita basaba ababikwirakwiza kubigarura mu bubiko bw’uruganda kandi bigakurwa ku isoko hakurikijwe amabwiriza yo kuwa 02 no kuwa 03 Kanama 2026 yatanzwe na Rwanda FDA
Yihanangirije abarebwa n’iri tangazo ko kutubahiriza ibikubiyemo bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.
Yatangaje kandi mu gihe ubugenzuzi ku buziranenge bw’ibinyobwa bisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibirango by’ubuziranenge bukomeje, urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiriye.
Iri tangazo rya RSB rije nyuma y’andi amatangazo yashyizwe hanze na Rwanda FDA ahagarika inganda zenga inzoga aho kuri ubu hamaze gufungwa 109 zasanzwe zitubahiriza amabwiriza ya leta.
Abakora ibi binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku wa 3 Kanama 2026.
Leta y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gukurikirana no gufunga inganda cyane cyane zenga ibisembuye zikora inzoga zitujuje ubuziranenge aho byatangiye hahagarikwa itumizwa rya ethanol hanze y’igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nzansimana yavuze ko mu nganda zenga inzoga zafunzwe mu igenzura ryakozwe aho abagiye gupima zimwe muri laboratwari basanze hari izanditseho ko zifite alukolu ya 40% nyamara zifite 70% cyanga zirengeje.








