sangiza abandi

U Butaliyani bwatangiye ibiganiro n’u Rwanda ku kwakira abimukira bangiwe ubuhungiro

sangiza abandi

Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’u Rwanda bishobora kuvamo ubufatanye bwo kwakira abimukira basabye ubuhungiro muri iki gihugu ariko ntibabwemererwe, mbere yo koherezwa mu bihugu bakomokamo.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Umutekano mu Butaliyani, Matteo Piantedosi, wavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika biri kwigwaho muri uwo mushinga, hamwe na Uganda na Ghana.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko u Butaliyani busobanura ko bugamije gushyiraho ibigo byakira abimukira bangiwe ubusabe bw’ubuhungiro, bakabacumbikiramo by’agateganyo mu gihe hategurwa uburyo bwo kubasubiza mu bihugu bakomokamo. 

Uyu ni umwe mu ngamba Guverinoma ya Giorgia Meloni ikomeje gushyirwa imbere mu rwego rwo kugabanya umubare w’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Piantedosi yavuze ko ibiganiro n’ibihugu bishobora gushyirwamo ibyo bigo bikiri mu ntangiro, bityo ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa. 

Yagaragaje ko u Butaliyani bushaka ko icyo gitekerezo cyakwagurirwa no ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho ibihugu binyamuryango byafatanya gukoresha ibyo bigo mu gukemura ikibazo cy’abimukira bangiwe ubuhungiro.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyizeho gahunda bise “return hubs” igamije gusubiza abimukira basubizwa mu bihugu byabo nyuma yo kwangirwa ubuhungiro. Ibyo bigo bigomba kub biri mu bihugu bitari ibinyamuryango bya EU.

Muri Kamena uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje ku majwi 418 muri 636 itegeko riha ibihugu bigize uyu muryango uburenganzira bwo kohereza abimukira badafite ibyangombwa hanze yawo.

Iyi gahunda yubakiye ku cyo u Butaliyani bwise “Albania Model”, aho bwari bwatangije ibigo byo kwakirira bamwe mu bimukira muri Albania. Icyakora uwo mushinga wahuye n’imbogamizi z’amategeko ndetse unengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ushobora kunyuranya n’amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi n’abasaba ubuhungiro.

Mu mezi ashize, u Rwanda rwakomeje kugarukwaho nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’ibihugu byo mu Burengerazuba mu bijyanye no kwakira abimukira. 

Mu 2025 rwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira umubare w’abimukira 250 bazoherejwe n’icyo gihugu nyuma yo gusuzumwa.

Minisitiri w’Umutekano w’u Butaliyani, Matteo Piantedosi, yavuze ko bari gutekereza kohereza abimukira mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]