Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yashimangiye ko inzoga zizwi nk’ibyuma zigomba gucika mu Rwanda agaragaza ko ababikora bashyiramo ibintu byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu nyamara ku macupa bakandikaho ibitarimo asaba abanywa ababinywa kubizinukwa burundu.
Ibi yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2026, ubwo ababarizwa mu ruganda rw’ubuhanzi bahuriraga mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.
Muri iki kiganiro Dr Nsanzimana yibukije abahanzi ko ibihangano bakora cyane cyane umuziki ari umuti ku buzima bwa muntu bityo ko bakwiye kwirinda kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge bakarinda imibiri yabo kuko u Rwanda nta bice by’umubiri bisimbura ibyaritse rufite ruzabaha.
Yagize ati “Mu buvuzi umuziki usigaye ushyirwa mu rutonde rw’imiti tuvuza abantu, uravura pe. Nanjye ndawukoresha iyo ntishimye ncuranga indirimbo zanyu zikamfasha. Umuziki uza ku mwanya wa mbere mu bintu bizamura ibyishimo by’abantu ku kigero cya 28%.”
Yakomeje agira ati“Abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, tubavuza akaziki keza. Dufite ivuriro kuri Faisal aho tukuryamisha tugashyiramo umuziki, hari umuti muke bagutera, uwo muziki ukagusinziriza ukabyuka agahinda gakabije kashize.”
Yibikije abahanzi ko badashobora gutanga ibyo byishimo ku bantu kandi barabaswe n’ibiyobyabwenge ababwirako nubwo bashobora kuba bazi ko batanywa inzoga z’ibyuma ariko bashobora kuba bazinywa batabizi bikazabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere.
Yagize ati “ Ushobora kunywa ikirahure kimwe cy’umuvinyo ufite alcohol ya 12% ariko wawundi wo mu cyaro we akanywa icyuma cyanditseho 40% nyamara kirimo 90% hari ibyo twapimye dusanga bimeze bityo bigiye birimo ibinyabutabire biremereye cyane. Muri uwo muvinyo bashobora kukuvangiramo icyuma mu minsi iri imbere ugahura n’umuntu yarahumye. “Nta ‘cyuma’ gikenewe mu Rwanda.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese kuko ari ugutabara ubuzima bwa benshi ababwira ko ijwi ryabo rigera kure kandi ibyo bavuga abantu cyane cyane urubyiruko rubifata mu mutwe bityo ko bakwiye kubabera urugero.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku byuma biyungura amaraso.









