sangiza abandi

Ubuzima bw’Abaturage ni bwo bwa mbere: Yolande Makolo ku nganda zenga inzoga ziri gufungwa

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kurengera ubuzima bw’abaturage ari ihame ridakuka, ishimangira ko nta na rimwe ishobora kwemera ibikorwa bishyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, kabone n’iyo byaba bifitanye isano n’ubukungu cyangwa akazi.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ku wa 6 Kanama 2026.

Makolo yabwiye Royal FM, ko ibiri gukorwa byose biri muri gahunda ya guverinoma yo gukiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Gahunda yacu ya mbere ni ugukiza ubuzima. Ubuzima bw’abaturage ni bwo buza mbere; ibyo ntibigibwaho impaka kandi nta na rimwe tuzashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.”

Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nubwo hari abatakaje akazi bitewe no gufunga inganda ikigamijwe ari ugutuma Abanyarwanda babaho kandi bafite ubuzima bwiza.

Yongeyeho ko Guverinoma ikomUbuzima bw’Abaturage ni bwo bwa mbere: Yolande Makolo ku nganda zenga inzoga ziri gufungwaeje gufata ingamba zo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda kandi izanakomeza gushyiraho uburyo butuma abaturage babona imirimo mu nzego zitandukanye zubahiriza amategeko.

Ati: “Guverinoma izakomeza gushyiraho amahirwe atuma Abanyarwanda bakora mu nzego zitandukanye, harimo n’inganda zemewe kandi zikora hubahirijwe amategeko.”

Guverinoma ishimangira ko iterambere ry’ubukungu rigomba kujyana no kubahiriza amategeko no kurengera ubuzima rusange, bityo ibikorwa byose by’ubucuruzi n’inganda bikaba bisabwa gukora mu mucyo no kubahiriza ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa bigere ku baturage bifite ubuziranenge.

Inzego z’Ubuzima zatangaje ko mu mezi atandatu kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku byuma biyungura amaraso.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri gahunda irimo gukorwa, Rwanda FDA imaze guhagarika inganda 136 zakoraga cyangwa zikwirakwizaga bene izi nzoga ndetse yahagaritse amoko y’inzoga 52 atumizwa hanze .

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali honyine hamaze kubarurwa litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol zafashwe zakoreshwaga n’abantu ndetse n’inganda mu kwenga inzoga zidafite ubuziranenge.

Photos:

[fluentform id="3"]