Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Senateri Mukabalisa Donatille uherutse kwitaba Imana.Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abagize umuryango we, abavandimwe n’inshuti baje kumuha icyubahiro cya nyuma no kwifatanya n’umuryango we mu kababaro.
Mu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, agaragaza ko igihugu kibuze umwe mu bayobozi bagikoreye neza kandi bakagirira akamaro.
Yagize ati: “Senateri Mukabalisa Donatille yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, zirimo kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano afite, yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi, kandi zose yagiye azisohoza neza n’ubwitange bwinshi. Ibyo byaterwaga ni uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu cyimushimira ubwo bwitange.”
Mu izina ry’Umutwe wa Politiki wa PL, Depite Munyangeyo Theogene yavuze ko Mukabalisa Donatille atari Perezida w’ishyaka gusa, ahubwo yari umubyeyi n’umuyobozi wubakiye ku bumwe n’icyerekezo.
Yagize ati: “Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n’umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo kirambye. Adusigiye imishinga n’icyerecyezo kigari, bigamije gukomeza kwiyubaka no guteza imbere igihugu cyacu.”
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, yashimiye ibikorwa byaranze ubuzima bwa Nyakwigendera, avuga ko umurage yasize uzakomeza kwibukwa.
Yagize ati: “Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n’abakugiriye ho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro. Bayobozi muri hano bavandimwe, mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko, ndabashimira ko mwitabiriye iki gikorwa cyo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, nongeye kwifuriza umuryango we gukomera kandi tuwizeza ko tuzakomeza kuwuba hafi.”
Abatanze ubutumwa bose bahurije ku gushimira Nyakwigendera Mukabalisa Donatille ubwitange, ubunyangamugayo n’umusanzu yatanze mu kubaka igihugu no guteza imbere inzego zitandukanye yakoreyemo. Banihanganishije umuryango we, inshuti ndetse n’Abanyarwanda bose, basaba ko umurage yasize wakomeza kubera benshi urugero rwiza rwo gukunda igihugu no kugikorera nta kwikunda.








