sangiza abandi

Rayon Sports yatanze Umuganura yegukana CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma y’imyaka 28

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Gor Mahia FC yo muri Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026 ubwo abaturarwanda bizihizaga umunsi w’Umuganura, ku mugoroba hari hategerejwe imikino 2 yagombaga gushyira akadomo ku irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 ryatangiye tariki 24 Nyakanga 2026.

Umukino wari utegerejwe cyane ni umukino wa nyuma wahuje Rayon Sports yo mu Rwanda na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Aya makipe yombi yari anyotewe iki Gikombe kuko Rayon Sports yagiherukaga mu 1998 bivuze ko hari hashize imyaka 28 naho Gor Mahia yagiherukaga mu 1985 bivuze ko hari hashize imyaka 41.

Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa 27 nyuma y’umupira watewe neza na kapiteni wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Iradukunda Elia Tatou agerageje gutera umupira arawuhusha, usanga Kameni Herman Junior ahagaze neza nawe ntiyawuhamya neza ariko ntibyawubuza kurenga umuzamu Bryne Omondi Odhiambo.

Ku munota wa 34, Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura nyuma ya koruneri yaritewe na Iradukunda, umurundi Muderi Akbar atsinda igitego ariko umusifuzi mpuzamahanga Omar Abdulkadir Artan ahita asifura ko yawukoreshejeho akaboko.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0, aho abari bitabiriye uyu mukino basusurukijwe n’umuhanzi Chris Eazy.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Gor Mahia y’umutoza Charles Kwablan Akonnor yatangiye kwataka cyane by’umwihariko inyuze ku ruhande rw’ibumoso rwakinwaga na Shariff Sabuni Sirengo Musa.

Sirengo wari wagoye Rayon Sports ni nawe watsindiye Gor Mahia igitego cyo kwishyura ku munota wa 53 nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byatumye hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.

Muri iyi minota nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhoza Daniel nyuma y’umupira muremure watewe na Nshuti Didier, Kameni Herman Junior akozaho umutwe mbere y’uko ugera kuri Muhoza.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 biyiha gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup, aho yahembwe ibihumbi 30 by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho Gor Mahia ya kabiri ihabwa ibihumbi 20 by’amadorali.

Si ubwa mbere Rayon Sports yari yegukanye iki Gikombe muri rusange, gusa ni ubwa mbere yari icyegukanye kuva cyatangira guterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri 2002.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu ni uwahuje Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo zihatanira umwanya wa 3, uyu mukino watangiye saa cyenda z’umugoroba (15h00).

Uyu mukino warangiye Al Hilal yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Jamus SC ibitego 2-1, yahembwe ibihumbi 10 by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, kapiteni wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse nk’umukinnyi witwaye neza mu myitwarire n’imyifatire (Fair Play Award), umuzamu wa Rayon Sports, Dande Junior yahembwe nk’umuzamu mwiza w’irushanwa nyuma yo kwinjizwa ibitego bibiri gusa naho Ansumana Samura wa Al Hilal na Djibril Outtara wa APR FC begukana igihembo cy’abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa n’ibitego 3.

Kameni watsinze igitego cya mbere na Muhoza Daniel watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Shariff Sabuni Sirengo Musa wari wazonze ikipe ya Rayon Sports, ayitsinda n’igitego
Umusifuzi Artan yasifuye umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia
Sitade Amahoro yari yuzuye
Umuhanzi Chris Eazy yasusurukije abitabiriye umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia
Al Hilal yo muri Sudani yegukanye umwanya wa Gatatu muri CECAFA Kagame Cup
Dande Junior yahembwe nk’umuzamu mwiza w’irushanwa
Nshimiyimana Emmanuel yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa
Djibril Ouattara na Ansumana Samura begukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibiteog byinshi

Photos:

[fluentform id="3"]