Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwizeye ko Louise Mushikiwabo azongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF mu matora ateganyijwe mu Ugushingo 2026.
Minisitiri Nduhungirehe yabivuze mu kiganiro yagiranye na The New Times aho yatangaje ko u Rwanda rwizeye ko Louise Mushikiwabo azongera gutorerwa kuyobora uyu muryango, ashimangira ko yakoze neza mu myaka umunani amaze ku buyobozi.
Yavuze ko mu nama ya ba Minisitiri ba OIF yabereye i Kigali hari ba Minisitiri benshi basabye Mushikiwabo kongera kwiyamamaza, nyuma aza gushyigikirwa nk’umukandida.
Kandidatire ye, yemejwe n’u Rwanda nyuma y’uko mu Nama y’Abaminisitiri bagize Umuryango wa La Francophonie yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, ibihugu byinshi byasabye ko Mushikiwabo yongera kwiyamamaza, bikazamutorera gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ye ya Gatatu.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “ Mushikiwabo yagize uruhare mu kuvugurura OIF, kunoza imiyoborere n’imicungire y’imari, ndetse no kongera kwibanda ku bikorwa birimo guteza imbere abagore n’urubyiruko, ikoranabuhanga, ubufatanye mu by’ubukungu n’umutekano wa politiki.”
Yavuze ko ku wa 30 Kamena i Paris habaye ibiganiro n’abakandida bane bahatanira uwo mwanya, aho Mushikiwabo yagaragaje neza imigabo n’imigambi ye ndetse akanatanga ibisubizo byiza ku bibazo yabajijwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba Mushikiwabo asanzwe azi neza ibibazo n’imikorere y’uyu muryango, ndetse akaba afite gahunda yo gukomeza kuwuteza imbere, bituma u Rwanda rwemera ko afite amahirwe menshi yo kongera gutorerwa kuyobora OIF.
Mushikiwabo, umaze manda ebyiri ayobora OIF kuva mu 2018, afatwa nk’ufite amahirwe menshi kubera ubunararibonye, uburyo yayoboye uyu muryango, ndetse n’uko ashyigikiwe n’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bakomeye.
Ubwo yamurikiraga Abamininisitiri imigabo n’imigambi ye i Paris Mushikiwabo yagaragarije ko afite ubushake bwo gukomeza gukorera uyu muryango, akunda ibyo akora, ashimangira ko ashaka gufasha uyu muryango kurushaho kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga ku buryo wagira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Yagize ati “Ibi byose bigakorwa mu nyungu n’imibereho myiza y’abaturage bayo. Ni muri urwo rwego nakoze ku buryo nshyira OIF ku ruhando mpuzamahanga. Twageze ku micungire ihamye kandi ikorera mu mucyo y’ingengo y’imari, iy’abantu n’umutungo muri uyu muryango. Ibyemezo by’igenzura ngarukamwaka ryakozwe kuva mu 2019 birashimangira.”
Muri aya matora Louise Mushikiwabo azaba ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Ciolos wo muri Roumanie.









