sangiza abandi

Abanyarwanda baba muri Malawi bizihe umunsi w’Umuganura

sangiza abandi

Ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Zambia n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Malawi bizihije umunwi w’Umuganura aho bahuriye hamwe bagasangira ndetse bakibikiranya igisobanuro cy’uyu muhango mu mateka y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye cyabereye mu Mujyi wa Blantyre ku wa 07 Kanama 2026 aho cyitabirwe b’abarenga 400 baturutse mu bihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda Zambia ari na we uruhagarariye muri Malawi, Emmanuel Bugingo, yasobanuye ko Umuganura ari ijambo rikomoka ku nshinga “kuganura”, isobanura kurya cyangwa kunywa ku musaruro bwa mbere mu rwego rwo kwishimira no gusangira umusaruro.

Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gukora igenamigambi rinoze ry’umwaka ukurikira, kugira ngo umusaruro uziyongere ku rwego rw’umuryango n’urw’Igihugu.

Yibukije abari aho ko umuganura ari umunsi mukuru ngarukamwaka ufite imizi mu mateka y’u Rwanda, ukaba warizihizwaga ku mweru w’amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’imyaka n’ubw’amatungo yabahaye.

Ambasaderi Bugingo yagaragaje ko kwizihiza Umuganura atari ibirori byo gusangira gusa, ahubwo ko ari ukuzirikana indangagaciro umuganura ubumbatiye, zikaba zikwiye kubaranga mu mibereho n’imyitwarire yabo. 

Yagize ati: “Kwizihiza umuganura ni ugusubira ku isoko y’umuco wacu tukavomamo ibishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo bikurikije uko Isi igenda ihindagurika n’uko Igihugu kigenda gitera imbere. Umuganura nurusheho kuba isoko y’ubumwe, ubusabane n’ubufatanye mu Banyarwanda, udufashe mu rugendo turimo rwo kwigira hifashishwa umuco kugira ngo dushake ibisubizo bihamye by’ibibazo duhura na byo tubikesha kwimakaza umuco wo kwigira.”

Ambasaderi Bugingo yagaragaje kandi ko kwizihiza Umuganura muri iki gihe bitagarukira ku kwishimira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ko bigera no ku musaruro uturuka mu zindi nzego z’ubuzima ziteza imbere Abanyarwanda zirimo inganda, amabanki, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi butandukanye n’izindi. 

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda baba muri Malawi kurangwa no gutanga service inoze kandi yihuse mu byo bakora no gukorera ku ntego; buri kintu kigakorwa mu gihe cyacyo, kuko bizabafasha kugera ku byo biyemeje.

Yashimiye Abanyarwanda baba muri Malawi ko bazirikana ko baje gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko, kuko bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo mu buryo bunyuranye no gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zitandukanye.

Yatanze urugero aho mu 2025 bishyize hamwe bagakusanya inkunga yo gushyigikira uruhare rw’ababyeyi bagenzi babo muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugaburira abana ku ishuri, abigaragaza nk’ikimenyetso cy’ubumwe no guharanira kwigira.

Yagize ati: “Kuba mwarabashije kwishyira hamwe mukishakamo iyo inkunga, ni ikimenyetso cy’ubumwe no kwigira nk’uko isanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga”.  

Yibukije Abanyarwanda baba muri Malawi kwizihiza umuganura bongera kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bikabaranga mu mibereho yabo, “Kuko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu”. 

Yongeyeho ko bakwiye gukomeza guhugukira umurimo unoze nk’ishingiro ry’iterambere, kugira ngo ubabyarire umusaruro, bityo babashe kwigira. 

Umuganura ni umunsi mukuru ngarukamwaka ufite imizi mu mateka y’u Rwanda  aho wizihizwaga ku mweru w’amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’imyaka n’ubw’amatungo yabahaye.

Abanyarwanda baba muri Malawi bizihe umunsi w’Umuganura
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yashimiye Abanyarwanda baba muri Malawi uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu

Photos:

[fluentform id="3"]