sangiza abandi

“Nta kintu na kimwe cyasimbura ubuzima bw’abantu”-RIB iraburira abakora n’abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ku bantu bafite aho bahuriye n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rizakomeza, mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo RIB yerekaga abantu 16 bafatiwe mu bikorwa bifitanye isano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko nta nyungu y’amafaranga yagombye gushyirwa imbere y’ubuzima bw’abantu, ashimangira ko ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije kurengera abaturage.

Ati: “Nta kintu na kimwe cyasimbura ubuzima bw’abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ku bw’ineza ya rubanda kugira ngo ubuzima bw’abantu bukomeze kubungwabungwa.”

Dr. Murangira yavuze ko iperereza rizakomeza ku bantu bose bafite aho bahuriye n’ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo hatagira abagerageza kwihisha mu cyuho bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Iperereza ku bafite aho bahuriye n’ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rizakomeza kugira ngo hatagira uwihisha mu cyuho agamije kugwiza amafaranga nyamara yangiza ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kitagarukira gusa ku ngaruka ku buzima, ahubwo ko gifitanye isano n’ibindi bikorwa bihungabanya ituze rusange.

Yavuze ko mu bantu bakoresha ibyo binyobwa hakunze kugaragara imyitwarire irimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo ndetse no gukoresha nabi umutungo.

Ati: “Aho bari, banywereye n’aho banyura hose, ituze rya rubanda rirahungabana. Mwagiye mwumva gukubita no gukomeretsa […] biza ku mwanya wa mbere. Haza amakimbirane mu ngo, noneho si ya yandi yo kurwana gusa, hazamo no kwicana

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifatwa nk’ikibazo kijyanye n’umutekano rusange ndetse n’ubuzima bw’abaturage.

Nyuma yuko inganda nyinshi zengaga izi nzoga zafunzwe ndetse na zimwe mu zavaga hanze zigahagarikwa, ibikorwa byo gufata no gukurikirana abafite uruhare muri ibyo bikorwa birakomeje mu rwego rwo kurinda abaturage ibicuruzwa bishobora kubangiriza ubuzima no gukumira ibikorwa by’abashaka kubyungukiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yasobanuye ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, bihanishwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri na 25, n’ibindi bihano bitandukanye

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]