Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Cameroon amanota 76-58 uba umukino wa kabiri itsinzwe mu Gikombe cya Afurika cy’abaterangeje imyaka 18 kiri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2026 nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umutoza Mugabe Aristide yakinnye umukino wayo wa kabiri w’itsinda mu Gikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Senegal.
Nk’uko byagenze ku mukino wa mbere, u Rwanda rwagowe cyane mu ntangiriro z’umukino aho rwatsinzwe amanota 28-12.
Mu gace ka kabiri, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Cameroon amanota 10-8 ariko ntabwo byari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo cy’amanota 16 yari yashyizwemo mu gace ka mbere.
Agace ka gatatu kongeye kugora cyane ikipe y’u Rwanda igatsindwamo amanota 28 mu gihe yo yatsinzemo amanota 17.
Mu gace ka kane, u Rwanda rwongeye kwitwara neza rutsinda amanota 19-12 ariko n’ubundi umukino urangira rutsinzwe amanota 76-58, uba umukino wa kabiri rutakaje mu itsinda C.
Bitandukanye n’umukino wa Senegal aho ntamukinnyi n’umwe w’u Rwanda watsinze byibuze amanota 10 mu mukino, kuri iyi nshuro u Rwanda rwagize abakinnyi babiri barengeje amanota 10 barimo Bizimana Kayira Plamedie watsinze amanota 21 na Ngabonziza Hugo Victor watsinze amanota 12.
Ikipe y’u Rwanda izongera gusubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2026 ikina umukino wa nyuma wo mu itsinda aho izahura n’ikipe y’Igihugu ya Tunisia.
Kugeza ubu Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Cameroon na Senegal, naho Tunisia ni iya nyuma mu itsinda.
Amakipe 3 mu itsinda niyo azazamuka muri 1/4 cy’irangiza.















