sangiza abandi

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” agiye gukina mu Buhinde

sangiza abandi

Myugariro w’umunyarwanda wo ku ruhande rw’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Chennaiyin FC ikina icyiciro cya mbere mu Buhinde, avuye mu ikipe ya AEL Limassol yo muri Chypre (Cyprus).

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama nibwo ikipe ya Chennaiyin FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.

Nyuma yo kujya muri iyi kipe, Imanishimwe yagize ati “Nishimiye kuza muri Chennaiyin FC no kuba ndi umwe mu bayigize muri uyu mwaka. Nyuzwe cyane n’umushinga w’iyi kipe, kandi mfite intego imwe n’ikipe yo guharanira intsinzi muri buri mukino no gutsinda imikino myinshi uko bishoboka.”

Yakomeje agira ati “Turashaka guhatanira igikombe kandi tuzatanga buri kimwe kugira ngo tubigereho. Dukeneye abafana bacu kugira ngo bazadushyigikire muri uyu mwaka, ndabizi ko dufite byiza byo kubaha kandi ntegereje ko tuzabisangira.”

Mangwende w’imyaka 31 yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya AEL Limassol kuko yayigezemo muri 2024 avuye muri AS Far Rabat yo muri Maroc yanatwayemo igikombe cya Shampiyona cya 2022-2023.

Imanishimwe yatangiye kumenyekana muri 2014 ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC muri 2015 aho yamaze imyaka 6 mbere yo kujya gukina muri Maroc agatangira kubona ubunararibonye bwo hanze y’u Rwanda.

Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bahamagarwa bihoraho mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu gihe cyose ari muzima adafite ibibazo by’imvune.

Imanishimwe aheruka kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ubwo yahaga umugore we Uwase Claudio impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA Sorento ubwo aba bombi bizihizaga imyaka 8 bamaze babana.

Ikipe ya Chennaiyin FC Imanishimwe yerekejemo ni ikipe isanzwe itazirwa amazina ya Marina Machans (The Sea Blues) yashinzwe muri 2014 ndetse ntiyigeze ikina icyiciro kitari icya mbere kuva icyo gihe yashingwa.

Iyi kipe ikinira kuri Sitade Marina Arena yakira abafana ibihumbi 40, ibihumbi 36 muri bo bicaye neza, yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri muri 2015 na 2017-18.

Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo iyi kipe yitwaye neza kuko yarangirije ku mwanya wa 13 mu makipe 14 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde, Indian Super League.

Imanishimwe Emmanuel ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports
Imanishimwe Emmanuel mu mwambaro wa APR FC
Imanishimwe Emmanuel mu mwambaro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’

Photos:

[fluentform id="3"]