sangiza abandi

Buri mwaka abantu baremga 500 barumwa n’imbwa mu Rwanda 

sangiza abandi

Imibare y’abantu barumwa n’imbwa buri mwaka igenda irushaho kwiyongera aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi RAB gitangaza ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti urambye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka abantu barenga 500 barumwa n’imbwa, ibituma abantu bari hagati ya babiri na batatu bapfa buri mwaka bazize indwara y’ibisazi byazo.

RAB yashyizeho ingamba zo kurandura burundu indwara ziterwa n’ibisazi by’imbwa binyuze muri gahunda y’imyaka itanu kuva mu 2026 kugeza 2030.

Muri iyi gahunda hashyizweho intego ko kugeza mu 2030 hazakingirwa 70% by’amatungo magufi arimo imbwa n’injangwe hagamijwe guca burundu impfu ziterwa n’ibisazi.

Ubusanzwe gukingira imbwa n’injangwe bifasha mu kurinda ubuzima bwazo, kwirinda indwara y’ibisazi by’imbwa itera urupfu ku bantu n’amatungo ndetse no kubungabunga umutekano w’umuryango muri rusange.

Inkingo zihabwa amatungo magufi zifasha gukumira no kwanduza virusi zikomeye zishobora kuva ku matungo zikagera ku bantu.

Umubare w’abantunze imbwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera ndetse bishimira ko babona serivise zirimo inkingo n’ubuvuzi bwazo ndetse bakishimira ko leta ibemerera kwinjiza no gusohora imbwa mu gihugu.

Mu mwaka wa 2020-2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, cyatanze ibyangombwa 148 ku bashaka kwiniza imbwa ndetse na 58 ku bashaka kuzisohora mu gihe mu 2025-2026, RAB yatanze ibyangombwa 386 byemerera abinjiza imbwa kuzisohora no kuzinjiza mu gihugu.

Umukozi muri RAB ushinzwe kugenzura ibyangombwa by’amatungo yinjira n’asohoka mu gihugu, George Paul Kamanzi, avuga ko mu rwego rwo kwihutisha itangwa ry’ibyangombwa ku bantu batunze cyangwa bifuza gutunga imbwa hakoreshwa ikoranabuhanga.

Raporo ya RAB igaragaza ko mu 2024-2025 hakingiwe imbwa 13,900 ndetse ko abatunze imbwa n’injangwe bitabira gahunda yo kuyakingiza nubwo bitaragera ku rwego rwifuzwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu gihe umuntu arumwe n’imbwa agahita yoga igisebe yamuteye mu gihe kitarenze iminota 15,  aba agabanyije ibyago byo kwandura ibisazi byayo ku kigero cya 90%.

Ibisazi by’imbwa ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi ifata ku bwonko bw’inyamaswa zifite amaraso ashyushye n’abantu. Ni imwe mu zugarije Isi kuko iboneka ku migabane yose uretse uwa Antaragitika.

Ni indwara iteye inkeke kuko iyo ibimenyetso byayo byagaragaye ku itungo cyangwa umuntu bikurikirwa n’urupfu. Virusi itera ibisazi by’imbwa iri mu bwoko bwa Lisavirusi (Lyssavirus) zitera indwara z’ubwonko.

Uwarumwe n’imbwa ifite ibyo bisazi agaragaza ibimenyetso hagati y’ukwezi kumwe n’atatu ariko gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga

Photos:

[fluentform id="3"]