sangiza abandi

Basketball: APR BBC na REG BBC zateye intambwe igana ku mukino wa nyuma mu mikino ya kamarampaka

sangiza abandi

APR BBC yatsinze RSSB Tigers BBC amanota 96-85 naho REG BBC itsinda Patriots BBC amanota 67-65 mu mikino y’umunsi wa 3 (Game 3) ya 1/2 cy’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 naho APR W BBC na Kepler W BBC zinyara mu isunzu nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere.

Iyi mikino yabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026.

Umukino wa Patriots BBC na REG BBC niwo wabanje gukinwa saa moya z’umugoroba (19h00), aho amakipe yombi yanganyaga intsinzi y’umukino 1-1.

Uyu mukino warangiye REG BBC y’umutoza Odaudu Ogoh yitwaye neza itsinda Patriots BBC y’umutoza Niyomugabo Munyandamutsa Sunny amanota 67-65 nyuma yo kwitwara neza kwa Elliott Lamar Cole watsinze amanota 19, akora rebounds 9, atanga imipira 7 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 2.

Garmine Kande Kieli ni umwe mu bandi bakinnyi bafashije REG BBC cyane muri uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 14.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Stubbs Jeffery Tyrone yari yitwaye neza atsinda amanota 21 n’ubwo bitari bihagije ngo bihe intsinzi Patriots BBC.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, REG BBC yahise iyobora n’imikino 2-1 bivuze ko niramuka itsinze umukino wa 4 izahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Undi mukino wabaye wahuje APR BBC na RSSB Tigers BBC, uyu mukino watangiye saa tatu n’igice z’ijoro (21h30).

Uyu mukino warugoye cyane ku mpande zombi warangiye APR BBC itsinze RSSB Tigers amanota 96-85 ibikesha Marquise Teafale Lenard Jr witwaye neza muri uyu mukino agatsinda amanota 18, akora rebounds 8, atanga imipira 5 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 3.

Abandi bakinnyi ba APR BBC bari bitwaye neza barimo Ntore Habimana watsinze amanota 17, Mpoyo Axel watsinze amanota 17 na Leonard Craig Randall II watsinze amanota 16.

Ku ruhande rwa RSSB Tigers, Bey Tyler Tarik yongeye kwigaragaza cyane atsinda amanota 32 na Zouzoua Nisre Mimi atsinda amanota 18 n’ubwo bitakuyeho ko iyi kipe y’umutoza Henry Dennis Newton Mwinuka yatakaje umukino wa gatatu.

Uyu mukino wakurikiwe n’imvururu hagati ya Leonard Craig Randall II wa APR BBC n’abakinnyi ba RSSB Tigers nyuma y’uko abakinnyi ba RSSB Tigers babangamiye bikomeye umuryango wa Leonard Craig Randall II wari muri Petit Stade aho wari wicaye hafi y’intebe y’abasimbura ba RSSB Tigers.

Ibi byabaye ngombwa ko umugore wa Leonard Craig Randall II na murumuna we bahindura ibyicaro bajya kwegera uruhande APR BBC yari yicayeho.

Nyuma y’umukino Leonard Craig Randall II yananiwe kwihangana asanga abakinnyi ba RSSB Tigers mu rwambarira ariko kapiteni wa RSSB Tigers Antino Alvalezes Jackson abasha guhosha izi mvururu.

APR BBC yakinnye idafite Nshobozwabyosenumukiza Jeam Jacques Wilson kubera ibibazo by’uburwayi, yatsinze umukino wa gatatu bituma ihita igira intsinzi y’imikino 2-1, bivuze ko isabwa gutsinda umukino wa kane igahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Uretse mu cyiciro cy’abagabo, no mu cyiciro cy’abagore bakinaga imikino ya kamarampaka aho bakinaga umunsi wa kabiri (Game 2) muri Petit Stade, imikino yabo ikaba ari nayo yabanjirije iy’abagabo.

Saa munani z’umugoroba (14h00), Kepler WBBC yari yatsinzwe umukino wa mbere yinyaye mu isunzu itsinda The Hoops Rwanda amanota 45-40 nyuma yo kwitwara neza kwa Butera Hope watsinze amanota 11, akora rebounds 6, atanga umupira umwe wavuyemo amanota, akora ibihomo (Blocks) 2.

Ibi bivuze ko amakipe yombi yahise anganya intsinzi y’umukino 1-1 mu gihe biteganyijwe ko hazakinwa imikino 5, amakipe agatanguranwa gutsinda imikino 3.

Undi mukino watangiye saa kumi n’igice z’umugoroba (16:30), APR W BBC yatsinze REG W BBC amanota 86-85 nyuma yo kwitwara neza kwa Philoxy Destiney Promise watsinze amanota 27, akora rebound 1, atanga imipira 6 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 1.

Iyi ntsinzi ya APR W BBC yatumye amakipe yombi ahita anganya intsinzi 1-1.

Imikino ya 1/2 muri Playoffs irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2026, aho mu bagore bazaba bakina umukino wa 3 naho mu bagabo bazaba bakina umukino wa 4. Imikino yose izabera muru Petit Stade i Remera guhera saa 14:00.

REG BBC yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma
APR BBC yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma
APR W BBC yinyaye mu isunzu nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere
Kepler W BBC yitwaye neza mu mukino wa kabiri w’imikino ya Playoffs

Photos:

[fluentform id="3"]