sangiza abandi

Basketball: U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Afurika cya U-18 rutarenze umutaru

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cy’Afurika cya 2026 nyuma yo gutsindwa na Tunisia bigatuma irangiza imikino yose y’amatsinda idatsinze umukino n’umwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026 nibwo u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa 3 ari nawo wari uwa nyuma wo mu itsinda C mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

U Rwanda rwagombaga gukina na Tunisia, aho ikipe yari gutsinda muri izi zombi ariyo yagombaga guhita izamukana na Cameroon na Senegal nyuma y’uko izi kipe zombi zagiye guhura zaratakaje imikino ibiri ya mbere.

Uyu mukino warangiye Tunisia itsinze u Rwanda amanota 60-53, n’ubundi agace ka mbere k’umukino kagora cyane u Rwanda kuko rwatsinzwemo amanota 16-6.

Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Mugabe Aristide yakomeje kugorwa cyane no gutangira umukino aho agace ka mbere ariko kakomeje gutanga ikinyuranyo.

Abakinnyi b’u Rwanda bari bagerageje kwitwara neza barimo Bizimana Kayira Plamedie watsinze amanota 11, Mohamed Keita watsinze amanota 10 na Ngabonziza Hugo Victor nawe watsinze amanota 10.

Muri iri tsinda C, Cameroon yazamutse ari iya mbere, Senegal ari iya kabiri naho Tunisia ari iya gatatu, u Rwanda rwarangirije ku mwanya wa 4 ruhita rusezererwa.

N’ubwo u Rwanda rwasezerewe rutarenze umutaru ariko rurakomeza gukina imikino yo guhatanira imyanya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2026, u Rwanda rurasubira mu kibuga rukina na Gabon saa yine n’igice z’ijoro (22:30) ku isaha y’i Kigali, mu guhatanira umwanya wa 9-12.

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Gabon izahita ihura n’ikipe izaba yatsinze hagati ya Maroc na Nigeria mu guhatanira umwanya wa 9-10, naho izizaba zatsinzwe zihura mu guhatanira umwanya wa 11-12.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yasezerewe itabashije kurenga umutaru mu Gikombe cy’Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]