Polisi y’u Rwanda yaburiye abategura ibirori byo mu ngo bagakoresha ibinobwa bitujuje ubuziranenge birimo n’ibyakuwe ku isoko.
Ni nyuma y’uko itaye muri yombi abantu 20 b’urubyiruko basanzwe mu nzu ziberamo ibirori (house party) bari kunywa inzoga zirimo n’izakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge. Ibi byabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa anagira abaturage inama yo kudakoresha inzoga zavanwe ku isoko.
Yagize ati “Turagirango twihanangirize abagira ibirori bitandukanye kwirinda gukoresha inzoga zavanwe ku isoko mu Rwanda. Ababikora ni ukwigomeka ku mategeko ariko turabibutsa ko bagomba guhanwa. Higira rero umuturage ugwa muri uwo mutego.”
Muri aka Karere ka Kicukiro hafunzwe inganda 2 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo urwa Yego Manufacture Ltd n’urwa Kasasa Distillers Distributors Ltd.
Muri izi nganda hari gukurwa amakarito y’inzoga zitujuje ubuziranenge ibihumbi 38 n’utugunguru tw’ikinyabutabire cya Ethanol dusaga 1,500.
Mu gihugu hose inzego zitandukanye ziri mu gikorwa cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo. Bamwe muri bo bishimira iki cyemezo kuko izi ngoza zari zimaze kugira ingaruka zigaraga ku buzima bwabo.








