sangiza abandi

Hari uwo babambye ku giti bamwambura igare,hari uwo batemye ikiganza:-Abaturage babangamiwe n’abarembetsi

sangiza abandi

Bamwe mu baturage bo mirenge itandukanye yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko batewe impungenge n’itsinda ry’urugomo ryiyita abarembetsi babategera mu nzira bakabambura,bakabakubita, bakanabakomeretsa.Polisi ivuga ko umwe mu bacyekwa amaze gufatwa,abandi bagishakishwa.

Itsinda ry’abiyita abarembetsi bagendera hamwe abaturage bavuga ko ryababujije amahoro aho ngo baba bitwaje intwaro gakondo bagakomeretsa bamwe.

Umwe mu baturage yagize ati “Ujya kumva ukumva ngo batemye umuntu, babambye umuntu ku Giti, hari umusore babambye ku giti bamwambura n’igare uwo yarapfuye”

Undi muturage wahuye n’umurembetsi akamutema ikiganza mu buhamya bwe yagize ati”Nta kintu yambajije ntacyo twavuganye ngiye kubona mbona ahise azamura umuhoro agiye kunsha igikanu nzamura akaboko umuhoro ahita awukubita akaboko nkingira igikanu”

Ibi bikorwa bituma abaturage bo mu Mirenge ya Manyagiro ,Cyumba na Rubaya ubu bagaragaza ko batagifite umutekano uhagije.

Bavuga ko bahohoterwa n’aba barembetsi babatangira mu nzira bakabakubita,bakabambura ibyo bafite. Ibi babikora ngo nta kwikanga ndetse n’ubuyobozi ngo burabizi ibituma bahora mu bwoba bwo kugororwa nabi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Radio 1 ko umwe muri aba barembetsi yafashwe kandi hagishakishwa abandi bacyekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa,agasaba abaturage kwirinda guhishira bakajya batanga amakuru y’abakora ibyo byaha.

Gusa abaturage bo muri iki gice cyegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda bavuga ko bagikeneye ingamba zihamye ,zizatuma bongera kujya bagenda mu nzira nta bwoba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]