sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Massad Boulos wavuze ko ibihano Amerika yafatiye RDF byatewe n’ifatwa rya Uvira

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze bitakwemezwa ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’abasirikare bane bafite ipeti rya General byatewe n’uko AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira.

Nduhungirehe yabivuze asubiza ikiganiro umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bijyanye na Afurika, Massad Boulos, yagiranye na Marc Perelman wa France 24.

Muri icyo kiganiro, Boulos yavuze ko ifatwa rya Uvira na AFC/M23 ryari “serious violation”, cyangwa kurenga bikomeye ku masezerano ya Washington yari amaze igihe gito asinywe. Yavuze kandi ko Amerika yari yarasabye ko abarwanyi ba M23 bava muri uwo mujyi, ndetse ko hari abahise bawuvamo ariko abandi bagasigara.

Boulos kandi yavuze ko amasezerano ya Washington atari iherezo ry’ikibazo, ahubwo ari intangiriro y’umuhanda ugana ku mahoro arambye. Yagaragaje ko ayo masezerano agomba kujyana n’ibiganiro bya Doha bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano hagati ya RDC na AFC/M23.

Ku kibazo cy’ibihano, Boulos yavuze ko Amerika ifite uburyo butandukanye yakoresha mu gihe ibyo impande zombi ziyemeje bitubahirizwa, anagaragaza ko ibihano bishobora gufatirwa abayobozi cyangwa abandi bireba.

Ati: “Ibi byari ingaruka zabyo. Bahawe amahirwe yo kuvayo, Guverinoma ya Amerika yarihanganye bikomeye, ariko ku bw’amahirwe make Amerika yageze aho ifata izi ngamba. Ariko izi ngamba zishobora guhinduka igihe cyose amasezerano yaba yubahirijwe.”

Ibi yabivuze mbere y’uko Amerika itangaza ibihano ku wa 2 Werurwe 2026. Kuri uwo munsi, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ibihano kuri RDF n’abayobozi bane bakuru b’ingabo, ishinja RDF gutera inkunga no gukorana na AFC/M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Mu gusubiza, Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze bigoye kwemeza ko ibihano byafatiwe RDF byatewe n’ifatwa rya Uvira kuko igihe ibihano byafatiwe n’ibyabaye muri Uvira bitajyanye nk’uko Massad Boulos yabigaragaje.

Yavuze ko AFC/M23 yatangiye kuva muri Uvira ku wa 16 Ukuboza 2025, abarwanyi bayo bakaba barashize burundu muri uwo mujyi ku wa 17 Mutarama 2026.

Ati: “Uyu mujyi wahise wongera gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’Abarundi bafatanya n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibihano kuri RDF n’abasirikare bane byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, hashize igihe AFC/M23 ivuye muri Uvira.

Ati: “Bityo rero, biragoye cyane gusobanura ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda byatewe no kuba AFC/M23 yaranze kuva muri Uvira.”

Amerika yo ivuga iki?

Mu itangazo ryayo ryo ku wa 2 Werurwe, Leta ya Amerika yavuze ko ibihano byafatiwe RDF n’abayobozi bane kubera uruhare ivuga ko RDF yagize mu bikorwa bya AFC/M23, harimo gufata ibice by’uburasirazuba bwa RDC.

Leta ya Amerika yanagarutse ku ifatwa rya Uvira, ivuga ko AFC/M23 yari yarafashe uwo mujyi nyuma y’iminsi mike Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yanenze ibyo bihano ivuga ko byibasiye uruhande rumwe, mu gihe RDC na yo ishinjwa kutubahiriza ibyo yemeye, birimo guhagarika inkunga ku mitwe yitwaje intwaro no gukemura ikibazo cya FDLR.

Amasezerano ya Washington ateganya ingamba z’umutekano, zirimo ko RDC igomba guhagarika no gusenya FDLR hanyuma u rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, ndetse n’ubufatanye mu bukungu bwo mu karere.

Mu rwego rw’ubukungu, ibihugu byemeranyije ku bufatanye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo birimo amashanyarazi n’ibyambu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no kubungabunga pariki.

Nubwo ibihugu byombi byasinye ayo masezerano, Leta ya Amerika yakomeje gusaba impande zombi gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje. 

Ku wa 2 Werurwe, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Sena ya Amerika, Jim Risch, yavuze ko RDF na AFC/M23 bigomba guhagarika ibikorwa by’imirwano, mu gihe RDC igomba guhagarika gushaka igisubizo cya gisirikare no kubahiriza agahenge.

Massad Boulos yavuze ko ibihano Amerika yafatiye RDF byatewe n’ifatwa rya Uvira

Photos:

[fluentform id="3"]