Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball yageze mu Rwanda amahoro ivuye mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Tunis muri Tunisia.
U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa 6 mu makipe 13 yari yitabiriye iki Gikombe cya Afurika mu bagabo.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026 nibwo ikipe y’u Rwanda yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Iyi kipe yanazanye n’umusifuzi Ndayisaba Alphonse wasifuye iki gikombe, gusa umukinnyi Mutabazi Yves ntabwo yageranye i Kigali n’abandi kuko yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bikorwa bye bwite.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, kapiteni Dusenge Wicklif wanahize abandi mu gukora amanita menshi muri iri rushanwa yavuze ko ikipe yitwaye neza n’ubwo itabashije kugera ku ntego yari yihaye yo kurangiriza mu myanya 4 ya mbere.
Dusenge yavuze ko kuba yarahize abandi mu gukora amanota menshi abikesha kuba yariteguye irushanwa neza.
Dusenge wamaze gusinyira APR VC avuye muri Kepler VC, yasabye ko uburyo bwo kwitegura bwakongerwamo imbaraga kugira ikipe izarusheho kwitwara neza, ndetse ahishura ko Minisiteri ya Siporo yabibijeje.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwari rusoreje ku mwanya wa 6 mu Gikombe cya Afurika, kuko n’ubushize ariho rwari rwasoreje.
Uretse u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 6, ikipe yatwaye igikombe ni Tunisia yacyegukanye ku nshuro yayo ya 12 bikomeza kuyigira ikipe ya mbere imaze kwegukana ibikombe byinshi.
Tunisia yegukanye igikombe itsinze Cameroon ku mukino wa nyuma, Algeria yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Maroc, naho Misiri isoreza ku wa gatanu itsinze u Rwanda.
Ghana yasoreje ku mwanya wa 7, Nigeria ku wa 8, Kenya ku wa 9, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 10, Chad ku wa 11, Gambia ku wa 12 naho Repubulika ya Santarafurika irangiriza ku mwanya wa 13.
Urugendo rw’u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya 2026
U Rwanda rwari mu itsinda D hamwe na Cameroon, Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Repubulika ya Santarafurika, ndetse niryo gusa ryarimo amakipe 4.
U Rwanda rwatangiye irushanwa neza rutsinda Repubulika ya Santarafurika na DR Congo, mbere yo gutsindwa na Cameroon rugasoreza ku mwanya wa kabiri mu itsinda.
Byari biteganyijwe ko iki Gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 ariko hitabira 13 nyuma y’uko amakipe ya Libya, Uganda na Zimbabwe atitabiriye.
Rero byari biteganyijwe ko hazakinwa imikino ya 1/8 y’amakipe 16, ariko byarangiye hakinwe imikino ya 1/8 y’amakipe 10 ukuyemo amakipe 3 yari yayoboye itsinda A, C na D yahise agera muri 1/4.
Ni muri ubwo buryo u Rwanda rwari rwarangirije ku mwanya wa 2 mu itsinda D rwahuye na Gambia yari yarangirije ku mwanya wa 3 mu itsinda B ndetse rubasha kuyisezerera rugera muri 1/4.
U Rwanda rwahise ruhura na Tunisia byanarangiye itwaye igikombe ntirwabasha kuyikura imbere bituma rujya gukina imikino yo guhatanira umwanya wa 5-8.
U Rwanda rwahuye na Nigeria rurayitsinda, rukomeza mu mikino yo guhatanira umwanya wa 5-6, ariko rutsindwa na Misiri bituma rusoreza ku mwanya wa 6.








