Kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko,hagarukwa ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rw’ahazaza no ku kamaro ko kurinda ubuzima bwabo.
Ibirori by’uyu munsi byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwiza. Kubakirwa ubushobozi. Gukabya inzozi”, igamije gushishikariza urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze, gukoresha amahirwe ruhabwa no gutinyuka gushyira mu bikorwa ibitekerezo byarwo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwagaragaje ko gutinyuka no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyashyizeho ari imwe mu nkingi zarufasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko u Rwanda rw’ahazaza rugomba kubakwa harindwa urubyiruko kandi rugahabwa ubufasha mu mpande zitandukanye z’ubuzima.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyibukije urubyiruko ko ubuzima bwiza ari intangiriro yo kugera ku nzozi. Urubyiruko rwashishikarijwe kwirinda ibyangiza ubuzima, birimo ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi ndetse n’imyitwarire ishobora kongera ibyago byo kwandura Virusi Itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko i Kiziguro byabaye umwanya wo gushimira uruhare rw’urubyiruko mu iterambere, kurushishikariza kwirinda ibyangiza ubuzima no kurwibutsa ko inzozi zarwo zishoboka iyo rutinyutse kandi rugakoresha neza amahirwe rufite.








