Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye impamvu Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhagarika no gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n’izizwi cyane ku izina ry’ibyuma, mbere yo gufata ngamba zikomeye ku itabi kandi ryo binanditseho ko ryica.
Ibi yabitangaje ubwo yasubizaga abanyarwenya Buringuni na Burikantu ubwo yari abasanze mu kiganiro ku mbuga nkoranyambaga cyagarukaga ku guca inzoga z’ibyuma mu Rwanda,maze bamubazaga impamvu itabi rizwiho kugira ingaruka zikomeye ku buzima binanditseho ko ryica ariko rikaba rigurishwa ku mugaragaro, ritari ryahagarikwa nk’uko byagendekeye inzoga z’ibyuma.
Dr. Sabin yavuze ko icyemezo cya Leta cyashingiye ku mibare n’ubushakashatsi bwerekana ko inzoga, cyane cyane izifite umusemburo ukabije kandi zitujuje ubuziranenge, ari ikibazo gikomeye muri iki gihe.
Yagize ati: “Ubushakashatsi dufite buratwereka ko Abanyarwanda banywa itabi bagabanyutse bava kuri 13% bajya kuri 7% kubera ingamba zari zarashyizweho mbere.”
Minisitiri yavuze ko, mu gihe umubare w’abanywa itabi wagabanutse, ikibazo cy’inzoga cyo gikomeje kwiyongera. Yagaragaje ko umugabo umwe kuri babiri ndetse n’umugore umwe kuri batanu banywa inzoga, kandi ko ikibazo kirushaho gukomera iyo hiyongereyeho inzoga zifite umusemburo wa dogere 40 kuzamura.
Ati: “Rero inzoga ni cyo kibazo gikomeye cyane. Itabi buriya nubwo ari ikibazo ariko rinyobwa n’abantu bacye cyane iyo urebye, ndetse imibare iragenda igaragaza ko bigabanyuka.”
Mu gihugu hirya no hino hakomeje ibikorwa byo gukusanya no kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge, by’umwihariko izizwi nk’ibyuma. Izi nzoga zirakusanywa zikajyanwa kumenwa, mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka zishobora guterwa no kuzinywa.
Ibi bikorwa byakurikiye icyemezo cyo guhagarika izo nzoga ndetse n’inganda zazikoraga, nyuma y’uko minisiteri y’ubuzima igaragaje ko kunywa izo nzoga byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage harimo n’abapfuye bishwe na zo.
Nubwo minisitiri w’ubuzima yashimangiye ko inzoga ari zo ziri ku isonga mu bibazo byihutirwa, yavuze ko ibyo bidakuraho ko Leta izakomeza gufata ingamba zo kurwanya itabi.
Dr. Sabin yavuze ko itabi na ryo rifite umurongo kandi ko igihe cyo kurifatira izindi ngamba zikomeye kitarambiranye.
Ati: “Ubwo na ryo igihe cyaryo ntabwo kizatinda. Reka duhere ku gikomeye cyari kiri kwica abantu, ariko ubwo n’itabi na ryo turifite ku murongo, nubwo ryo ryagabanyukaga mu buryo bugaragara”.
Minisiteri iherutse gutangaza ko abantu bagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bakahuma, mu gihe abarenga ibihumbi 11 basanzwe bafite ikibazo cyo kuba imbata z’inzoga.








