sangiza abandi

“Hari umuntu muzi wishwe n’ikigage? inzoga gakondo dukwiye kuzisubiza agaciro zigahabwa isuku”-Minisitiri Sabin

sangiza abandi

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko inzoga gakondo nk’ikigage, urwagwa n’umutobe zitagomba gufatwa kimwe n’inzoga zikomeye zizwi nk’ibyuma, ashimangira ko gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge itagamije guca inzoga gakondo.

Ibi minisitiri Nsanzimana yabigarutseho ubwo yaganiraga n’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga, baganira kuri gahunda yo guca inzoga zizwi nk’ibyuma”, zishinjwa kugira uruhare mu bibazo by’ubusinzi n’ingaruka zabyo ku buzima bw’abanyarwanda.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko inzoga gakondo zikwiye gusubizwa agaciro no kunozwa mu buryo zikorwamo, aho gukomeza kuzifatanya n’inzoga zikorwa mu buryo butujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Inzoga gakondo ntabwo zaciwe. Ahubwo ibyuma byari byarazitwikiriye zigomba kuba zigiye kugaragara noneho zikanongera gukorwa neza.”

Yagaragaje ko mu nzoga gakondo harimo ikigage, urwagwa n’umutobe, avuga ko atari zo yagereranya n’inzoga zikomeye zifite igipimo cya 40% cya alcool.

Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragaje itandukaniro mu ngaruka z’ubusinzi buturuka ku nzoga gakondo n’izishobora kuba mu nzoga zikomeye cyangwa zikorwa mu buryo butagenzuwe. Yibukije ko ikibazo gikomeye kiri ku nzoga zikomeye, cyane cyane iyo zinyowe mu buryo burenze urugero.

Ati”Niba mwibuka hari umuntu muzi wishwe n’ikigage ? Hari icyo bitaga ngo ni icy’i Byumba cyaryohaga cyane , hari umuntu muzi wishwe n’ikigage cy’i Byumba agahuma cyangwa akajya agenda acira inkonda mu muhanda yayobewe aho ataha amaguru yanze gukora ? ni bacye kereka ababaga babinyweye byinshi bagakabya.

Ariko icyuma akarahuri kangana urwara karakurangiza.Jye nirirwa mbabona n’iyo nitemberera muri siporo bisanzwe saa tatu za mugitondo ukabona umuntu afite inkovu mu maso kubera kwihonda hasi abanje umutwe, icyo ni icyuma.”

Yavuze ko inzoga gakondo zikwiye gusubizwa agaciro, ariko hagashyirwaho uburyo bwo kuzitunganya no kuzenga mu buryo bwubahiriza isuku n’ubuziranenge.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko mu gihe cya kera abantu banywaga inzoga gakondo, bagasinda ariko bakabasha kumenya aho batashye, mu gihe kuri ubu hari abagera ku rwego rwo gutakaza ubushobozi bwo kugenda bitewe n’ubukana bw’izitwa ibyuma baba banyweye.

Ati: “Inzoga gakondo dukwiye kuzisubiza agaciro ndetse zigahabwa isuku zigasubizwa uko byahoze kera, abantu barasindaga bakanaririmba ariko akamenya aho ataha.”

Ni mu gihe Leta ikomeje ingamba zo kurwanya inzoga zitemewe cyangwa zikorwa mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga, ahamaze gufungwa inganda nyinshi zazikoraga ndetse n’ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]