Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igice cy’Umuhanda KN 4 Ave, uhera ku masangano y’imihanda yo mu Mujyi (Roundpoint) ugana kuri Centenary House, kizafungwa by’agateganyo kubera imirimo yo gukoramo umuyoboro w’utwara amazi.
Nk’uko itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo ku wa 14 Kanama 2026 ribivuga, iki gice cy’umuhanda kizafungwa ni uguhera kuri UTC kugera kuri Centenary House.
Umujyi wa Kigali wagize uti “ Iri fungwa rizatangira ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, rikomeze kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama saa sita z’ijoro (24h00), hanyuma ryongere ritangire ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama, rikomeze kugeza ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026 saa sita z’ijoro’.
Mu gihe iki gice cya KN 4 Ave kizaba gifunze, abashoferi basabwe gukoresha indi mihanda yabateganyirijwe kugira ngo bakomeze ingendo zabo.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abazakoresha uyu muhanda bazayoborwa mu mihanda ya KN 2 St – KN 81 St ndetse na KN 6 Ave – KN 6 St, izakoreshwa nk’inzira z’ahandi mu gihe imirimo izaba ikomeje.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abakoresha umuhanda wavuzwe kwitwararika no gukurikiza amabwiriza y’abakora mu muhanda ndetse n’ibimenyetso byashyizweho, mu rwego rwo koroshya ingendo no kwirinda impanuka.









