sangiza abandi

“Aho kugura indabyo, muzafashe abarwayi”:-Icyifuzo cya Hon. Donatille cyabyaye inkunga ya miliyoni 13 Frw

sangiza abandi

Umuryango wa Honorable Donathile Mukabarisa, uherutse kwitaba Imana, washyikirije Ibitaro bya Butaro miliyoni 13 Frw, agamije gufasha abarwayi ba kanseri batishoboye. Aya mafaranga yakusanyijwe nyuma y’icyifuzo Donathile yari yaratanze ko amafaranga yari gukoreshwa mu kugura indabyo zo kumuherekeza yazahinduka inkunga yo gufasha abarwayi.

Umuryango wa Honorable Donatille Mukabarisa washyikirije Ibitaro bya Butaro inkunga ya miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha abarwayi ba kanseri bafite ubushobozi buke kubona ubufasha mu bijyanye n’imiti ndetse n’ingendo bajya no kuva kwa muganga.

Ni igikorwa cyaturutse ku gitekerezo Donatille ubwe yari yaragize mbere y’uko yitaba Imana, asaba ko mu gihe azaba atakiriho, aho gukoresha amafaranga menshi mu kugura indabyo zo gushyira ku mva ye, ayo mafaranga yakusanywa agafasha abarwayi ba kanseri bavurirwa i Butaro batishoboye.

Honorable Gasamagera Wellars, wavuze mu izina ry’umuryango, yasobanuye ko igitekerezo cya Donathile cyakomotse ku rugendo yagiriye i Butaro ubwo yari mu kazi.

Ati: “Honorable Donatille yaje hano ari mu kazi, ariko akaba n’ubundi yari afite uburwayi. Ageze ahangaha, amaze gusura areba uko hameze, abaza uko abantu b’ahangaha babayeho, cyane cyane abatishoboye.”

Gasamagera yavuze ko nyuma yo kubona ubuzima bw’abarwayi ndetse n’imbogamizi bahura na zo, cyane cyane mu kubona imiti no kubona amafaranga y’urugendo, Donathile yatekereje ku buryo yakagira uruhare mu kubafasha.

Ati: “Agira igitekerezo cyo kuvuga ati: reka dushake uburyo twazagira ikintu dufasha aba bantu, cyane cyane abaza kwivuriza ahangaha kanseri ariko badafite uburyo buhagije, cyane cyane mu bijyanye no kugura imiti na transport.”

Iki gitekerezo yakomeje kugitekerezaho ndetse anaganira n’abaganga mu bihe bye bya nyuma. Ni bwo haje kuvuka igitekerezo cy’uko amafaranga yari gukoreshwa mu ndabyo zo kumuherekeza azahinduka inkunga igenewe abarwayi ba kanseri.

Gasamagera yagize ati: “Aravuga ati jyewe ndasaba yuko ndamutse ngiye, ya mafaranga yakoreshwaga mu kugura indabyo ziza gushyirwa ku mva, ayo mafaranga azakusanywe havemo ikintu cyo gufasha abarwayi ba hano i Butaro.”

Nyuma y’urupfu rwa Donatille, umuryango we waje guterana, ufata icyemezo cyo gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo yari yarasize.

Miliyoni 13 Frw zatanzwe ku wa 14 Kanama,ni izakusanyijwe n’inshuti n’abavandimwe b’umuryango. Gasamagera yavuze ko n’ubwo iyi ari inkunga ya mbere yashyikirijwe ibitaro, igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha abarwayi ba kanseri kitararangira.

Gasamagera yakomeje abwira IGIHE Ati: “Amafaranga tugejeje hano uyu munsi ni amafaranga yatanzwe n’inshuti n’abavandimwe b’umuryango kandi igikorwa kiracyakomeza.”

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwashimiye nyakwigemdera Hon. Mukabalisa ku bw’iyi nkunga y’abarwayi yaturutse ku gitekerezo cye cy’ubugwaneza aho izafasha abarwayi batandukanye kuko ibi bitaro ngo byakira abarenga ibihumbi 10 ku mwaka.

Iyi nkunga ije mu gihe abarwayi ba kanseri bamwe bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye zijyanye zo gukomeza guhabwa ubuvuzi, zirimo kubona amafaranga yo kugura imiti imwe n’imwe ndetse n’ayo kwishyura ingendo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]