sangiza abandi

Amajyepfo: Abahinzi b’imboga barasaba Leta kongera ibyumba bikonjesha umusaruro 

sangiza abandi

Abahinzi b’imboga mu Ntara y’Amajyepfo barasaba Leta kongera ibyumba bikonjesha bibafasha kubika umusaruro, bakavuga ko kubura ahantu hahagije ho kuwubika bituma hari umusaruro wangirika ukanagurishwa ku giciro gito bikabateza igihombo.

Umuyobozi wishami rishinzwe gufata neza umusaruro mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi nu bworozi RAB, Illumine Kamaraba, avugako ibyuma bikonjesha bikiri bike asaba abashoramari gushora imari mu byumba bikonjesha.

Yagize ati “Turashishikariza abashoramari gushora imari mu byumba bikonjesha mu gihe leta ikiri gushaka igisubizo kuko nayo iticaye iri gushaka abafatanyabikorwa n’uburyo bwose haboneka inyunganizi mu bikorwa byo kubaka ibyo byumba bikonjesha”.


Ku bahinzi bimboga batarabona ibyumba bikonjesha harimo n’abagize Koperative Tuzamurane ruvungirana bo mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye bavuze ko bibatera igihombo bikabadindiza mu iterambere ryabo

Aba bahinzi bavuga ko ibyumba bikonjesha basanzwe bifite bifasha cyane mu kubungabunga imboga nyuma yo gusarura. Icyakora, bavuga ko umusaruro ukomeza kwiyongera, mu gihe ubushobozi bwo kuwubika bukiri buke.

Mu ngengo y’imari ya 2026/2027, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kigiye gushora agera kuri miliyari 1.3 Frw mu kubaka no gusana ibyumba bikonjesha umusaruro w’ubuhinzi.

Ibi biri mu mushinga “Export Logistics Development” ugamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubika neza umusaruro, kuwutunganya no kuwutwara ku isoko mpuzamahanga utangiritse cyangwa ngo hagire ubuziranenge bwawo buhungabana.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge ku mikorere y’ibi byumba bikonjesha, bavuga ko hari ibyubatswe ariko bidakora neza cyangwa bidakoreshwa uko bikwiye.

Amajyepfo abahinzi b’imboga barasaba Leta kongera ibyumba bikonjesha umusaruro 

Photos:

[fluentform id="3"]