sangiza abandi

Uwimana Clarisse yatorewe kuba Visi Perezida w’ikipe yahoze yitwa AS Kigali

sangiza abandi

Uwimana Clarisse yatorewe kuba Visi Perezida w’ikipe yitwaga AS Kigali kuri ubu yitwa Kigali FC mu nteko Rusange y’iyi kipe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 yigaga ku ngingo yo kuzuza komite Nyobozi.

Uwimana yatorewe uyu mwanya awusimburaho Kankindi Anne-Lise mu rwego rwo kuzuza komite nyobozi y’iyi kipe y’umujyi wa Kigali yatowe muri 2025.

Indi ngingo yagarutsweho muri iyi nteko rusange ni uguhindura izina aho iyi kipe yahoze yitwa AS Kigali yamaze guhabwa izina rishya ikazajya yitwa Kigali Football Club.

Si ubwa mbere iyi kipe yashinzwe mu 1999 ihinduriwe izina kuko mbere yo kwitwa AS Kigali muri 2006, yitwaga  Les Citadins.

Uwimana Clarisse ntabwo ari mushya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko asanzwe ari muri komisiyo ishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse asanzwe ari umunyamakuru w’imikino.

Uwimana uzaba wungirije Perezida wa Kigali FC, Rindiro Jean Chrysostome, asanzwe ari umunyamakuru wa B&B Kigali FC ariko yanakoreye izindi radiyo zirimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM.

Uretse kuvuga umupira no kuwuyobora, Uwimana Clarisse yanakinnye umupira w’amaguru aho yazamukiye mu ikipe y’abato ya AS Kigali WFC ubundi akinira amakipe arimo APAER WFC yanabereye kapiteni, Citizen WFC yo muri Uganda, Source de Kivu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, APR WFC ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Uwimana Clarisse yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru

Photos:

[fluentform id="3"]