Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Abel Deus Kwizera uzwi nka Cardinale yasabye anakwa Sandrine Mukabutera mu birori byabereye muri Don De Dieu Garden Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Ubu bukwe bwabaye nyuma y’uko tariki 28 Gicurasi aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abanyamakuru nka Mahoro Nasri, Clarisse Uwimana, Edison Ntihinyuzwa, Yvonne Karugenge na Benjamin Gicumbi basanzwe bakorana kuri B&B Kigali FM n’ibindi byamamare byiganjemo abanyamakuru b’imikino.
Kwizera na Mukabutera basezeranye nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana n’indi myaka itanu bamaze baziranye.
Abel Deus Kwizera ni umunyamakuru uzwiho ubuhanga mu gusesengura imikino by’umwihariko y’i Burayi kuri ubu ukorera B&B Kigali FM ariko wanakoreye ibitangazamakuru birimo Radiyo/TV 10 na Flash FM ari naho yamenyekaniye cyane.









