sangiza abandi

Kibeho:Abakirisitu barenga ibihumbi 80 bateraniye i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo

sangiza abandi

Abakirisitu barenga ibihumbi 80 baturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Asomusiyo.

Ni umunsi ngarukamwaka umenyerewe kuri iyi taliki ya buri wa 15 Kanama.Igitambo cya missa yo kwizihiza Asomusiyo cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, afatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

Mu nyigisho yatangiye muri uwo muhango, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasabye abakirisitu kongera kwivugururamo ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, bakabuhesha agaciro kandi bakabugira inzira yagira uruhare mu guhindura isi.

Yabasabye kandi gukomeza gusabira Kiliziya, nk’uko Bikira Mariya yabibasabye mu butumwa yanyujije ku bana batatu b’abakobwa yabonekeye ari bo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.

Kibeho ni ahantu hazwi cyane mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya bivugwa ko yabaye mu myaka ya 1980. Buri mwaka, cyane cyane ku munsi mukuru w’Asomusiyo, hahurira imbaga y’abakirisitu baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye y’Isi.

Amabonekerwa ya Kibeho yemejwe na Kiliziya Gatolika, bituma Kibeho iba ahantu h’ingenzi ho gusengera no gutangariza ubutumwa bwa Bikira Mariya muri Afurika, ku bemeramana b’abayoboke ba Kiliziya.

Asomusiyo yizihizwa buri mwaka, ku bakirisitu bayizihiza isobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya nyina wa Yezu, bivugwa ko yabonekeye I Kibeho.

Kuri uyu munsi kandi Leta y’u Rwanda iba yatanze ikiruhuko ku bakozi, kugirango abakirisitu bemeramana Gatolika bajye gusenga bifatanya na bagenzi babo baba baturutse hirya no hino ku Isi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]