sangiza abandi

Dr. Nsanzimana yifashishije ijambo ry’Imana yifuriza Asomusiyo nziza Abakristu abasaba kwirinda ubusinzi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yifurije Abakristu umunsi mwiza w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo abasaba kwishima ariko bakarinda ubuzinzi nk’uko ijambo ryo muri Bibiliya ribivuga.

Asomusiyo ni umunsi ukomeye ku bakirisitu gatulika,  wizihizwa buri tariki  ya 15 Kanama buri mwaka. Asomption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘assumptio’  bisobanura kujyanwa, kuzamurwa.

Minisititi Nzanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa X yifashishije ijambo ryo muri Bibiliya yifuriza abaturarwanda bose kugira umunsi mwiza ariko bakibuka kwishima banywa mu rugero birinda ubusinzi kuko roho nzima iba mu mubiri muzima.

Yagize ati “ Twifurije Umunsi mwiza wa Asomusiyo abawizihiza mwese. Umunsi nk’uyu utwibutsa ko umubiri wacu ari ingoro y’Imana; dufite inshingano zo kuwitaho. Roho nziza mu mubiri muzima”.

Yakomeje abibutsa ko no muri Bibiliya handitsemo ijambo ry’imana ribuza abantu ubusinzi riboneka mu gitabo cy’Abanyafezi bityo ko bakwiye gukurikiza ibyanditsemo mu cyane ko bishimira ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Maliyanayo iratwibutsa: 

Ati “ Bibiliya nayo iratwibutsa: Ntimugasinde inzoga, kuko byatuma mwifata nabi — Abanyefezi 5:18”.

Buri mwaka taliki ya 15 Kanama, ni itariki ngarukamwaka ikomeye kuri buri mukirisito gatolika. Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Mariya.

Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo bigatanga Umunsi w’ikiruhuko.

Mu Rwanda benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, n’ubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]