sangiza abandi

APR FC na Al Merrikh zatunguwe na Sunrise na Gicumbi mu mikino ya gicuti

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 naho Al Merrikh yo muri Sudani itsindwa na Gicumbi FC igitego 1-0 mu mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.

APR FC yari yakiriwe na Sunirse FC kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare ikunze kwitwa Gologota mu Ntara y’Iburasirazuba.

APR FC y’umutoza Taleb Abderrahim yari yabanje mu kibuga abakinnyi basanzwe bari mu ikipe ya kabiri uhereye ku muzamu Mudahigwa Christian usanzwe ari umuzamu wa gatatu.

Abandi bakinnyi babanjemo n’ubundi nibo bari babanjemo mu ku mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1.

Sunrise FC y’umutoza Banamwana Camarade yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 15, igitego cyatsinzwe na Ndikumana Arteta wageze muri iyi kipe y’i Nyagatare avuye muri Gicumbi FC.

Iki gitego ni nacyo cyatangandukanyije impande zombi kuko n’ubwo APR FC yageze aho igashyiramo abakinnyi bayo basanzwe babanzamo barimo kapiteni Djibril Outtara na rutahizamu William Mel Togui ariko ntiyigeze ibasha kwishyura.

Uyu wabaye umukino wa mbere wa gicuti APR FC yatsinzwe, muri rusange uba umukino wa kabiri itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’uwo yatsinzwemo na Gor Mahia ibitego 5-0 muri CECAFA Kagame Cup.

Undi mukino wa gicuti wabaye ni uwahuje Gicumbi FC y’umutoza Afhamia Lotfi na Al Merrikh SC y’umutoza Darko Nović kuri Sitade y’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mukino warangiye Gicumbi FC yitwaye neza itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’umurundi Tuyisenge Jean Merveille bakunze kwita Tammy mu gice cya mbere ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Amakipe azakina Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/26, BK Pro League, akomeje gukina imikino ya gicuti hagati yayo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino.

Sunrise FC
APR FC
Ndikumana Arteta nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Sunrise FC
Gicumbi FC

Photos:

[fluentform id="3"]