Mu gihe mu Karere ka Gicumbi hamaze kumenwa inzoga zitujuje ubuzirange zifite agaciro k’arenga miliyoni 60 Frw, abatuye muri aka Karere basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri izo nzoga, kugira ngo zose zikurwe mu baturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Ni nyuma y’uko mu Murenge wa Byumba w’aka Karere, hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 Frw .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yashimiye abaturage bakomeje gutanga umusanzu muri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko hakomeje ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ubusinzi kuko bukenesha imiryango.
Yagize ati “Abaturage bagize ubushake bwo kugaragaza ububi bw’izi ngoga ndetse baturangira n’aho byagiye bigaragara, byumvikane ko hari ibyo twabonye atarti ubushake bw’ababicuruzaga, ariko hari n’abacuruzi bumvise ububi bw’izi nzoga.
Yavuze ko muri aka Karere hamaze kumenwa amacupa agera ku ibihumbi 28 afite agaciro kangana na miliyoni 39 Frw, ndetse hari n’izindi zafashwe zakorwaga n’uruganda rutemewe zari zifite agaciro ka miliyoni 25frw.
Abaturage bo muri aka karere bashimangira ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zari zimaze kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, by’umwihariko imibanire itagendaga neza ndetse zikanakenesha imiryango yabo.
Umukobwa umwe yagize ati “Ntabwo wagira umusore ugutereta unywa izi nzoga ngo akungure igitekerezo kizima, cyangwa ngo atekereze kugura akabanza.”
Umusore nawe ati ” Ureba umuntu ufite imyaka 40 ukagirango afite nka 80, izi nzoga zaramushajishije.”








