Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gisagara habereye ubukangurambaga bwo konsa neza, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi konsa abana neza no kubarinda ibibazo by’imirire mibi n’igwingira.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muganza, ahagaragazwa nk’ahari umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti “Konsa ishingiro ry’iterambere ry’umwana”, igamije kwibutsa ababyeyi ko konsa uko bikwiye ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza imibereho n’iterambere by’umwana bishingiraho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwagaragaje ko igwingira ry’abana rikomeje kugaragara cyane cyane mu murenge wa Muganza. Bimwe mu byagaragajwe nk’impamvu zituma abana batitabwaho uko bikwiye harimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Iyo miryango ihoramo ibi bibazo bishobora gutuma bamwe mu babyeyi batita uko bikwiye ku nshingano zabo zo kurera no kugaburira abana, bityo bikagira ingaruka ku mikurire yabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye ababyeyi kwirinda inzoga, cyane cyane igihe bafite inshingano zo konsa abana.
Yagize ati“Inzoga nubwo tumaze iminsi tubibashishikariza kuzireka nta kamaro zimaze, ariko kandi zifite ingaruka ku mubyeyi no ku mwana yonsa. Nta mubyeyi ukwiriye kunywa icyuma, nta mubyeyi ukwiriye kunywa igikwangari ngo arangize ajye konsa, kubera ko bifite ingaruka ku mwana,”
Guverineri Kayitesi yashimangiye ko kurinda umwana bitangirira ku myitwarire y’umubyeyi, asaba imiryango gushyira imbere ubuzima bw’abana no gukemura amakimbirane ashobora kubangamira imikurire yabo.
Imibare yatanzwe igaragaza ko Akarere ka Gisagara gafite igipimo cy’igwingira ry’abana cya 33,2%, kikaba kiri hejuru ugereranyije n’ikigereranyo cy’igihugu. Ku rwego rw’u Rwanda, abana bafite ikibazo cy’igwingira bari hafi 27%.
Nubwo ikibazo kigihari, hari intego yo kugabanya igipimo cy’igwingira ku buryo mu mwaka wa 2029 kizaba kiri munsi ya 15%.
Hibanzwe ku kamaro ko konsa neza, kwita ku mirire y’umwana no kugira umuryango utekanye kandi ufite ubushobozi bwo kwita ku mwana.
Ababyeyi basabwe gufata konsa nk’inshingano ikomeye, bakirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abana mu kaga. By’umwihariko, basabwe kwirinda inzoga no gushyira imbere imirire iboneye, isuku ndetse n’uburere bwiza.








