sangiza abandi

MINEDUC yavuze ku kunyuza akanyafu ku banyeshuri

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ku bijyanye no gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri mu rwego rwo gukaza imyifatire myiza mu mashuri avuga ko ibuhano bibabaza umubiri bitazongera gukoreshwa mu guhana abana ahubwo hari ukundi umunyeshuri wakosheje akwiye gukeburwa hadakoreshejwe inkoni.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2026 ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini visoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Minisitiri Irere yabajijwe niba byashoboka ko hasubiraho igihano cyo kunyuza akanyafu ku bana bakosheje asubiza ko hari ubundi buryo bwo guhana butari ubwo.

Yagize ati ” Amakosa abana bakora ntabwo akemuzwa akanyafu, hari igihe akanyafu gahinduka ikinyafu ntabwo MINEDUC tuzemera ko umunyafu wagaruka. Ntabwo aribwo buryo bwo guhana umwana gusa kuwakosheje ntabwo azihanganirwa”.

MINEDUC iherutse gutangaza impinduka enye zikomeye zigiye gukorwa mu burezi hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize no kongera ubushobozi bw’abarimu harimo n’iyo gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri.

Ubwo yatangazaga izi mpinduka Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi ngamba hagamijwe kugira ku ishuri ahantu hatekanye kandi hatuje bityo ko umunyeshuri uzagaragaza imyitwarire idahwitse azahanwa by’intangarugero.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko inzoga n’ibiyobyabwenge biri mu biri kwangiza abantu mu Rwanda ndetse hari abarimu n’abanyeshuri bake babijyana ku mashuri, ariko ingamba zafashwe ari uko uzajya abijyanayo azajya ahita yirukanwa.

Yagize ati “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”

Kugeza ubu abanyeshuri mu Rwanda barenga 34% by’Abanyarwanda bose. Ababyeyi basabwa kwitabira gutanga imisanzu basabwa kugira ngo amashuri ashobore gukora neza kandi abanyeshuri bashobore kwiga neza.

NESA yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko guhanisha inkoni bitazagaruka mu mashuri

Photos:

[fluentform id="3"]