sangiza abandi

Volleyball: RDC yambuwe kwakira Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu bagabo

sangiza abandi

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yatangaje ko Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu bagabo cyari giteganyijwe kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimuriwe i Tunis muri Tuniziya.

Byari biteganyijwe ko iki gikombe kizakinwa hagati ya tariki 7 na 21 Nzeri 2026 ariko kizakinwa kuva tariki 13 kugeza tariki 26 Kanama 2026.

Mu itangazo CAVB yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwakira ubutumwa buvuye mu mashyirahamwe y’umukino wa volleyball yo mu bihugu bitandukanye, agaragaza impungenge ku kohereza amakipe i Kinshasa kubera impamvu z’ubuzima n’umutekano gusa.

Nyuma yo gusuzuma neza iki kibazo ndetse n’ubusabe bw’amashyirahamwe atandukanye, CAVB nibwo yafashe umwanzuro wo kwimura iri rushanwa irijyana i Tunis muri Tunisia.

Igikombe cy’Afurika kizitabirwa n’amakipe 16 y’ibihugu arimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Algeria, Libya, Cameroon, Tunisia, Tchad, Maroc, Kenya, Ghana, Gambia, Nigeria, Repubulika ya Santarafurika, Uganda na Zimbabwe.

Iki gikombe cy’Afurika kizaba ari inzira yo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028 izabera Los Angeles ndetse kizanatanga itike y’igikombe cy’isi cya volleyball cya 2027.

Igikombe giheruka kuba muri 2023 cyegukanwe na Misiri itsinze Algeria ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, naho u Rwanda rwarangirije ku mwanya wa 6 mu makipe 15.

Kuri ubu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo yitegura iki gikombe cy’Afurika irangajwe imbere n’umutoza mukuru Frédéric Guérin uzaba utoza irushanwa rye rya mbere.

Amakipe y’ibihugu 16 niyo azitabira igikombe cy’Afurika cyimuriwe Tunisia

Photos:

[fluentform id="3"]