Lt. Col. (Rtd) Emilien Mpakaniye wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko uyu mutwe ugikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera imizi umaze gushinga muri aka karere n’imikoranire ushinjwa kugirana n’inzego za Leta ya Congo.
Mpakaniye avuga ko FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe umaze gusaza cyangwa utakigira ubushobozi bwo guteza ikibazo, kuko ngo ingengabitekerezo yayo ikomeje guhabwa umwanya, cyane cyane mu rubyiruko ruvukira mu duce uyu mutwe ukoreramo.
Yagize ati: “FDLR, nk’uko nababwiye, ni umutwe nabayemo igihe gihagije. Abo bavuga ko FDLR nta cyo itwaye ni abasaza; barabeshya, kuko FDLR yashinze imizi.”
Uyu wahoze muri FDLR avuga kandi ko imwe mu mpamvu zituma uyu mutwe ukomeza kubaho ari ibyo yise “ubuhanuzi bw’ibinyoma”, aho abayobozi bawo bagiye babwira abarwanyi ko nubwo hasigara umuntu umwe gusa muri FDLR, ashobora kuzafata igihugu.
Ati iyo myumvire ikomeje guhabwa abana bavukira muri ako gace, ndetse n’abaturage baho bakigishwa ingengabitekerezo ya FDLR. Avuga ko hari n’abashaka abayobozi b’amadini cyangwa abantu bo muri Congo bavuga ibyerekeranye n’ubuhanuzi bushimangira ko Imana yaba yarabahaye igihugu.
Mpakaniye kandi ashinja ingabo za Congo, imitwe y’abarwanyi ba Wazalendo n’izindi nzego gukorana na FDLR, avuga ko iyo mikoranire ituma ikibazo kirushaho kuba ingorabahizi.
Ati: “Mu ngabo za Congo, muri Wazalendo, ni bo bayibera maso; bafitanye imikoranire.”
Kuri Mpakaniye, kuba FDLR imaze igihe kinini ikorera mu burasirazuba bwa RDC, ifite abayishyigikira n’ingengabitekerezo ikomeje guhererekanywa, bituma kuyirandura bisaba imbaraga n’ingamba zihariye.
Avuga ko imikoranire avuga ko FDLR ifitanye n’abayobozi n’inzego zimwe za Congo ishobora gutuma Leta ya Congo itabasha gukemura ikibazo cy’uyu mutwe mu buryo burambye.
Muri rusange, Mpakaniye asanga ikibazo cya FDLR kidakwiye kurebwa gusa nk’ikibazo cy’abarwanyi bafite intwaro, ahubwo ko hakwiye no gukemurwa ingengabitekerezo n’imiyoboro y’imikoranire avuga ko ituma uyu mutwe ukomeza kubaho mu burasirazuba bwa RDC.








