Kuri uyu wa Kane,inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye mu gihembwe kidasanzwe, yemeza amategeko abiri yemerera u Rwanda kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo agamije gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’iterambere mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye.
Aya masezerano y’inguzanyo yasinywe i Kigali ku wa 13 Kanama 2026, aho u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi nk’ugurijwe, mu gihe Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) ari umwishingizi. Société Générale ni yo yashyizweho nk’uruhande rw’ingenzi mu itegurwa ry’ibijyanye n’inguzanyo n’abatanga inguzanyo, ndetse ikaba n’umuhuza mu masezerano.
Amategeko yemejwe ateganya inguzanyo ebyiri z’amafaranga atandukanye. Inguzanyo ya mbere ingana n’amayeni y’u Buyapani miliyari 15.022.830.821 (15,022,830,821 JPY), mu gihe iya kabiri ingana na miliyoni 81.710.208,33 z’amayero (81,710,208.33 EUR).
Izi nguzanyo zishingiwe n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere hamwe n’ikigo gihuriweho n’ibihugu cyishingira ishoramari. Biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bihoraho no mu mishinga y’iterambere, by’umwihariko mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’u Rwanda yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye.
Iyi nkunga izatangwa binyuze muri gahunda yo gutera inkunga politiki y’iterambere, igamije gushyigikira ingamba za Leta mu guteza imbere ubukungu, kongera amahirwe yo kubona imirimo no guteza imbere imishinga itanga akazi ku banyarwanda.
Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Rusange, aya mategeko azakomeza inzira iteganywa kugira ngo amasezerano y’inguzanyo yemezwe burundu kandi atangire gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Ni mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kongera umubare w’imirimo iboneka, guteza imbere ishoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bifasha abaturage kubona imirimo irambye.








