Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko guhanisha abanyeshuri inkoni bitazongera kwemerwa, nubwo hari ababyeyi bagaragaza ko kubura akanyafu biri mu byatumye ikinyabupfura kigabanyuka mu mashuri.
Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ikomeje gutera impungenge, aho hari abagaragaza amahane ndetse bamwe bakaba banagera ku rwego rwo gukoresha urugomo ku barimu. Ibi byatumye bamwe mu babyeyi basaba ko uburyo bwo guhana abana hakoreshejwe inkoni bwakongera kugaruka mu mashuri.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuva gukubita abanyeshuri byakurwa mu buryo bwemewe bwo kubahana, hari aho ikinyabupfura cyagabanyutse, bityo bakabona ko akanyafu gashobora kuba igisubizo ku banyeshuri bagaragaza imyitwarire mibi.
Gusa Minisiteri y’Uburezi ntiyemera icyo gitekerezo. Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Irere Claudette, yavuze ko gukubita umwana atari uburyo bukwiye bwo gukemura amakosa akorera ku ishuri.
Yagize ati: “Amakosa abana bakora cyangwa abanyeshuri bakora ntabwo akemuzwa akanyafu hari. Hari igihe akanyafu kahinduka ikinyafu, umwana ukabona baramukubita bihanukiriye kandi wenda ikintu yakoze ari ikintu gishobora gukosorwa ukundi.”
Irere yavuze ko Minisiteri y’Uburezi idateganya na gato gusubizaho igihano cyo gukubita abanyeshuri, ashimangira ko hari ubundi buryo bwo gukosora imyitwarire mibi budashingiye ku ihohoterwa.
Ati: “Ntabwo rwose nka Minisiteri y’Uburezi tuzigera twemera ko umunyafu ugaruka. Ntabwo tubyemera, ntabwo ari bwo buryo bwiza bwo kurera umwana.”
Nubwo Minisiteri idashyigikiye gukubita abanyeshuri, umunyamabanga wa Leta yasobanuye ko ibyo bidashaka kuvuga ko abanyeshuri bagaragaza imyitwarire y’urugomo bazihanganirwa.
Yatanze urugero ku banyeshuri barwana cyangwa bahangana n’abarimu, avuga ko imyitwarire nk’iyo idakwiye mu mashuri kandi ko abayigaragaza bagomba gufatirwa ibyemezo bikomeye.
Ati: “Ku wakosheje nabwo ntabwo azihanganirwa, iki rwose cyumvikane. Urarwana na mwarimu mu ishuri ntabwo uzihanganirwa.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri bagaragaza urugomo bazasezererwa mu ishuri, kuko umunyeshuri udashobora kugira imyitwarire iboneye atakomeza kwigana n’abandi mu buryo busanzwe.
Ati: “Twabonye abakora urugomo bagatangira abarimu, ntabwo uzihanganirwa. Icyo gihe tuzagusezerera, ugende ujye gukora ibindi bintu ahandi. Ntabwo wakomeza kuba mu ishuri utabashije kugira imyitwarire iboneye.”
Minisiteri y’uburezi ishaka ko ikibazo cy’imyitwarire mibi mu banyeshuri gikemurwa binyuze mu buryo bwo kubigisha no kubakosora, aho gusubizaho ibihano by’umubiri.
Mu gihe hari ababyeyi bakomeje kubona ko akanyafu kari kugira uruhare mu gucunga imyitwarire y’abanyeshuri, Minisiteri yo ishimangira ko kurera umwana bisaba ubundi buryo bwo kumukosora butamukorera ihohoterwa, mu gihe n’abanyeshuri bagaragaza urugomo bakwiye kubiryozwa no gufatirwa ibihano bikwiye.








