sangiza abandi

Kabutare: Polisi yahuguye abakozi n’abarwaza ku gukumira inkongi y’umuriro

sangiza abandi


Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye.

Aya mahugurwa yatazwe bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no kugabanya ingaruka zishobora guterwa na zo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abakozi n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare kumenya uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya inkongi.

Yagize Ati: “Ni igikorwa kigamije kwigisha, guhugura, kwibutsa abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare uruhare rwabo mu kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro.

CIP Hassan Kamanzi yavuze kandi ko amahugurwa agamije gutuma abantu bamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’inkongi, bakoresheje ibikoresho bitandukanye bibafasha kuyikumira cyangwa kuyizimya babyikoreye.

Ati: “Ni amahugurwa turi gutanga hagamijwe gukumira inkongi y’umuriro, abaturage bakamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bakoresheje ibikoresho bitandukanye.”

Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe amoko y’inkongi z’umuriro, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zafatwa mu kuzikumira. Bigishijwe kandi uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto ndetse n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro, kugira ngo babashe kugira icyo bakora mu gihe inkongi itangiye, mbere y’uko ubufasha bw’inzego zibishinzwe bugera aho yabereye.

Umwe mu bahuguwe,yagize ati “Aya mahugurwa yamfashije kumenya byinshi ku nkongi y’umuriro, cyane cyane uko nayirinda, uko nakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto.”

Aba bahuguwe kandi bavuze ko ubumenyi bahawe na Polisi buzabafasha kurushaho kwitwararika no kugira uruhare mu gukumira inkongi ko atari inshingano z’abashinzwe kuzimya umuriro gusa.

Dr.Jean Pierre Uzabakiriho, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kabutare yashimiye Polisi anavuga akamaro ko kuba abakozi n’abarwaza b’ibitaro bahawe aya mahugurwa yo kurwanya inkongi.

Yagize ati: “Turashimira Polisi iduhaye aya mahugurwa kuko ni ingenzi adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi y’umuriro, uko twakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho byo kuyizimya.”


Guhugura ibyiciro bitandukanye by’abakorera mu bitaro ku gukumira inkongi, bigamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi n’abarwaza mu gukumira inkongi, kuyitahura hakiri kare no kugira icyo bakora mu buryo bwizewe mu gihe ibaye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]