sangiza abandi

Amasoko y’amatungo yongeye gufungurwa mu turere tune tw’Iburasirazuba

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufungura buhoro buhoro amasoko y’amatungo aho yahereye mu turere tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, nyuma y’uko icyorezo cy’indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever – RVF) kigabanutse muri utwo turere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko aborozi n’abacuruzi bokomorewe uburenganzira bwo kujyana amatungo ku masoko, nyuma y’uko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Amasoko yemerewe kongera gukora ari mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe, nk’uko bigaragara muri gahunda y’iminsi amasoko aberaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko gufungura ayo masoko biri gukorwa mu byiciro.

Ati: “Turi kuyafungura buhoro buhoro.”

Icyorezo cya RVF cyatumye ku wa 26 Kamena 2026 RAB ishyira mu kato amatungo yo mu turere dutandatu twari twagaragayemo iyo ndwara. Nyuma, ingamba zo kuyikumira zarakajijwe zigera mu Ntara y’Uburasirazuba yose ndetse no mu turere twinshi two mu Ntara y’Amajyaruguru havuyemo Gakenke.

Mu rwego rwo kurwanya RVF, amatungo yo mu bice byagaragayemo indwara yashyizwe mu kato, ndetse abaturage basabwa kutayabaga no kutarya inyama zayo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Télésphore Ndabamenye, aherutse gutangaza ko amatungo amaze gukingirwa, anagaragaza ko ibikorwa byo kohereza amatungo ku masoko y’inyama bishobora gusubukurwa mu gihe cya vuba.

Gahunda nshya y’iminsi y’amasoko y’amatungo igaragaza ko Nyagatare ari yo izagira amasoko menshi muri iki cyiciro, aho amasoko atandatu azabera ahantu hane.

Isoko rya Katabagemu rizaba ku wa 21 Kanama no ku wa 18 Nzeri 2026, mu gihe irya Rwimiyaga rizaba ku wa 28 Kanama no ku wa 28 Nzeri.

Amasoko ya Tabagwe na Karangazi yo azaba ku wa 4 Nzeri no ku wa 11 Nzeri 2026, Kirehe, isoko rya Nyarubuye rizarema ku wa 24 Kanama no ku wa 14 Nzeri mu gihe mu Ngoma, isoko rya Gituku/Rukira rizaba ku wa 31 Kanama no ku wa 21 Nzeri.

Muri Gatsibo, isoko rya Rwimbogo rizaba ku wa 7 Nzeri, naho irya Kabarore rikazaba ku wa 25 Nzeri 2026.

Guverinoma yashyizeho kandi ingamba zigamije kumenya inkomoko y’amatungo acururizwa muri ayo masoko, mu rwego rwo gukomeza gukumira ko RVF yakongera gukwirakwira.

Urugero, mu Karere ka Ngoma, aborozi basabwe kutajyana inka ku isoko zitambaye amaherena, ndetse abaguzi basabwa kugura amatungo gusa ari mu gice cy’isoko cyagenewe amatungo kandi yambaye amaherena.

Izi ngamba zigamije gutuma amatungo ashobora gukurikiranwa mu gihe hagaragaye ikibazo cy’indwara, bityo bikorohera inzego zikurikirana ubuzima bw’amatungo kumenya aho yatangiriye n’aho yageze.

Icyakora, amasoko y’amatungo yo mu Karere ka Bugesera, Rwamagana na Kayonza, ndetse n’ayo mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, ntarafungurwa.

Mu ibaruwa yo ku wa 19 Kanama 2026 yashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, hagaragajwe ko iyi gahunda yateguwe hashingiwe ku kuba icyorezo cya RVF cyaragabanutse muri utwo turere.

Guverineri Rubingisa yavuze kandi ko gahunda ishobora guhinduka igihe bibaye ngombwa, mu gihe nyuma ya tariki ya 28 Nzeri 2026 hazategurwa indi gahunda ivuguruye ishingiye ku isura y’icyorezo.

Photos:

[fluentform id="3"]