sangiza abandi

IOM yashimye u Rwanda uburyo rwakira kandi rugafasha abimukira

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM), Amy Pope uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ,yashimangiye ko U Rwanda rwatangaje uburyo bwiza bwo kwakira no kwita ku bimukira, asaba ibindi bihugu kubwigiraho.

Yavuze ko uburyo burambye bwo gukemura ibibazo by’abimukira ari ukubafasha kwigira, kubona imirimo n’aho gutura, ndetse no kubaha ibyangombwa bibaranga, kugira ngo babashe kubaho mu buryo bwemewe kandi bagire uruhare mu muryango mugari baba basanze.

Ati: “Uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo ni ugufasha abantu kubona imirimo, kubona aho batura, kugira ngo barusheho kwisanga mu muryango mugari baba basanze mu gihugu bimukiyemo, ndetse bakagira ibyangombwa bibaranga kugira ngo bataba abantu badafite igihugu cyangwa babaho mu bwihisho.”

Amy Pope mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA yavuze ko ubu buryo U Rwanda rukoresha ari urugero rwiza ibindi bihugu byakwigana mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’abimukira.

Yanasobanuye ko impinduka mu miterere y’abaturage ku Isi ziri kugira uruhare rukomeye ku isoko ry’umurimo, aho ibihugu bimwe na bimwe bikomeje guhura n’ikibazo cyo kubura abakozi bahagije.

Yagaragaje ko muri Amerika ya Ruguru, mu Burayi, mu bihugu byo mu Kigobe ndetse no mu bice bimwe bya Aziya, hari imirimo idashobora kubona urubyiruko ruhagije rwo kuyikora.

Ati: “Nko muri Amerika ya Ruguru, mu Burayi, mu bihugu byo mu Kigobe, ndetse no mu bice bimwe bya Aziya, nta rubyiruko ruhagije ruhari rushobora gukora imirimo imwe n’imwe ihari.”

Kuri we, iki kibazo gishobora kuba amahirwe ku bihugu bya Afurika, kuko uyu Mugabane ufite umubare munini w’urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukora no gushaka amahirwe mashya.

Amy Pope yavuze ko ibihugu bikize bikomeje gushaka abantu bafite ubushake bwo gukora, bafite intego kandi biteguye gukoresha amahirwe ahari, bityo Afurika ikaba ifite amahirwe yo kugira uruhare rukomeye mu kuzuza icyuho kiri ku isoko ry’umurimo ku Isi.

Ati: “Ibi rero ni inkuru nziza ku bihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika, kuko yo ifite umubare munini w’urubyiruko, kandi benshi muri bo basa n’abadafite amahirwe nk’ari muri ibyo bihugu.”

Uru rugendo rwa Amy Pope mu Rwanda rubaye umwanya wo gusuzuma uburyo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire mu bijyanye no gucunga neza abimukira, kubafasha kwinjira mu buzima bw’igihugu no kubaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu baba barimo.

IOM ishimangira ko kwimuka neza kandi mu buryo bwemewe bishobora kuba igisubizo ku bibazo by’abakozi, mu gihe ibihugu bikorana mu gushyiraho uburyo bwizewe kandi butuma abimukira bagira uburenganzira n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]