Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Connect for Impact Advisory Group (C4Impact), mu rwego rwo guteza imbere no kongera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Aya masezerano y’ubwumvikane (MoU) yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, ndetse na Dr Agnes Kalibata, uyobora C4Impact.
Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, kunoza ubuziranenge bwabyo no gushaka amasoko mashya.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 1.1 z’amadolari, akaba ari yo mafaranga menshi kurusha ayandi rwigeze rwinjiza mu mwaka umwe.
Iyi mibare yiyongereyeho 24.3% ugereranyije na miliyoni 893 z’amadolari zari zabonetse mu mwaka wabanje.
NAEB na C4Impact biteganya gukorana mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma ibikomoka ku buhinzi by’u Rwanda birushaho guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Muri byo harimo gutanga ubufasha mu bya tekiniki, kunoza uburyo bwo gukurikirana inkomoko no gutunganya umusaruro, ndetse no gufasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga kubahiriza ibisabwa n’amahanga ku bijyanye n’ubuziranenge n’isuku y’ibicuruzwa byoherezwa.
Impande zombi kandi zizibandwa ku gushaka no kwagura amasoko mashya, kugira ngo u Rwanda rutishingikiriza ku masoko make gusa, ndetse no kunoza uburyo ibikomoka ku buhinzi bibikwa kandi bitunganywa nyuma yo gusarurwa.
Ubu bufatanye kandi buzibanda ku gukurura ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi ndetse no guteza imbere abari mu nzego zitandukanye z’uru rwego, mu bikorwa by’ubuhinzi bifite isoko mpuzamahanga.
Hazibandwa kandi ku kunoza uburyo ibicuruzwa bikurikiranwa kuva ku murima kugera ku isoko, no kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, nka bimwe mu by’ingenzi bigena uko umusaruro w’igihugu wakirwa ku masoko yo hanze.
Aya masezerano aje kandi mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo gukomeza kuzamura amafaranga rubona binyuze mu byoherezwa mu mahanga, kongera agaciro k’umusaruro, no kwagura ibicuruzwa n’amasoko.









