Mu mudugudu wa Itetero akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru ho mu Karere ka Gasabo, haravugwa umugabo ukekwaho kwica urubozo umugore we.
Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho abatuye muri aka gace babwiye UMUNOTA.COM ko umugabo witwa Daniel Munyensanga yishe nabi umugore we babanaga witwa Delphine bari basanzwe babana ariko n’ubundi uyu mugabo akaba ngo yahoraga amukubita.
Abaturanyi bavuga ko uyu mugore yari asanganywe ibipfuko n’ubundi kubw’ibikomere yatewe n’umugabo ndetse ngo yari yari amaze iminsi amureze.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya n’igice ubwo umugabo yavaga mu kabari, umugabo ngo yatashye agakubita ipiki umugore inyuma mu mutwe no mu musaya amwangiza umutwe ku buryo muri Salon ubu huzuye amaraso”
Undi muturanyi wabo yagize ati”Ni umugabo warangwaga n’amahane no gutera ubwoba umuryango we, kuko ashaka uyu mugore yamusanganye abana babiri ariko nta jambo umugore yagiraga”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUNOTA.COM ko uyu mugabo ucyekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi”
Yagize ati”Twahawe amakuru n’abaturage batabaje Polisi ko hari umugabo witwa Munyensanga Daniel ko yishe umugore we witwa Mukagasana Delphine babanaga ariko mu buryo butemewe n’amategeko Yamwishe amukubise icyuma mu mutwe,no mu musaya.
Biracyekwa ko byatewe n’amakimbirane bari basanganywe.CIP Gahonzire ati”Andi makuru twahawe n’abaturage ni uko bari basanzwe batabanye neza,aho umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru,naho umugabo yatawe muri yombi afungiye kuri station ya Police Kacyiru ngo hakorwe iperereza kuri uru rupfu.
Aba bari bafitanye abana batatu ariko babiri umugore yari yarababyaye mbere atarashakana n’uyu mugabo ,undi ni uwo bari barabyaranye.
Umuvugizi wa Police kandi asaba abaturage kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye abaturanyi bakajya batanga amakuru bagatungira agatoki inzego z’ubuyobozi kugirango ashakirwe umuti bigaragara aho umwe avutsa undi ubuzima








