Guverinoma y’u Rwanda yasobanuriye abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda ingamba ikomeje gushyira mu bikorwa zo guhangana n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umuryango ushoboye guhangana n’ibibazo bishobora kuwugariza.
Ibi byagarutsweho ku wa 21 Kanama 2026, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Tony Kajangwe, bagiranaga ibiganiro n’abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda.
Ibi biganiro byari bigamije gusangiza abadipolomate uko u Rwanda rubona ikibazo cy’inzoga zitemewe, zirimo izikunze kwitwa “ibyuma”, ndetse no kubasobanurira ingamba Guverinoma yafashe mu guhangana n’ingaruka zazo.
Muri iyo nama, u Rwanda rwagaragaje ko ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge kitareba gusa urwego rumwe, ahubwo ko gifite ingaruka ku buzima rusange, imibereho y’abaturage n’ubudahangarwa bw’umuryango.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko iyi nama yahaye u Rwanda umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa mpuzamahanga uburyo ruri gukemuramo iki kibazo, ndetse no kugaragaza imbaraga ziri gushyirwa mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ibisabwa.
Mu biganiro, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko guhangana n’inzoga zitemewe bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe, Dr Nsanzimana na Kajangwe basobanuriye abadipolomate uruhare rw’inzego bayoboye mu gukemura iki kibazo, kuva ku kurengera ubuzima bw’abaturage kugeza ku kugenzura ubucuruzi n’ibicuruzwa byinjira cyangwa bikorerwa mu gihugu.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko rugamije gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushakira hamwe ibisubizo birambye, aho kwibanda gusa ku guhangana n’ikibazo kimaze kugaragara.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko imwe mu ntego z’ingenzi ari kurinda ubuzima rusange, cyane cyane mu gihe hari ibinyobwa bisindisha bitemewe bishobora guteza ibibazo ku babinywa.
Guverinoma yashimangiye ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gihugu no hanze yacyo, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage, kurinda imiryango no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku kibazo cy’inzoga zitemewe.
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge cyane cyane ibizwi nk’ibyuma, birimo gufunga ibikorwa byabyo, gukusanya ibicuruzwa byahagaritswe no gukangurira abaturage kwirinda kubinywa.
Kugeza ubu hamaze gufungwa inganda zirenga 150 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe abarenga 80 bakoraga izo nzoga batawe muri yombi ndetse hakaba hagishakishwa abandi ndetse hahagaritswe ubwoko bw’inzoga 52 zatumizwaga mu mahanga.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko izi nzoga zahitanye abarenga 50 mu gihe abarenga 100 bakagira ikibazo cyo guhuma burundu mu gihe muri rusange abasaga 500 bagizweho ingaruka z’ubuzima n’izi nzoga ndetse kuri ubu mu Rwanda abantu barenga inihumbi 11 babatswe n’inzoga.











